IGIHE

Akasongoye ihwa: Imvano y’irindimuka rya Salax Awards

4 11-02-2019 - saa 16:03, Uwiduhaye Theos

Kuva mu 2009, itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR] nka Mike Karangwa, Ally Soudy n’abandi ndetse n’abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya, ryishyize hamwe ritangiza ibihembo bya Salax Awards.

Ntabwo byari byoroshye muri icyo gihe kuko umuziki w’u Rwanda, wari usumbirijwe n’indirimbo zo mu Burundi, Uganda n’ibindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, izo mu Rwanda zarabaye nk’izaburijwemo.

Izi nkomarume zifata iya mbere mu gukora nibura igikorwa cyakangura abantu kikerekana ko mu Rwanda hari umuziki n’ubwo benshi babonaga ko udahari, ari bwo bateguraga ibihembo bya Salax byo gushimira abahanzi Nyarwanda bakoze neza.

Wari umurimo ukomeye wo gutangiza ibihembo nta ngengo y’imari ifatika, nta n’ibigo wizeye uzakuramo agatubutse cyane ko nibyo birukiraga byabateraga umugongo.

Barahanyanyaje! Mu bushobozi buke n’umuhate bari bafite batangiza iki gikorwa ntibateganyaga ko hari umuhanzi bazahemba igihembo giherekejwe n’amafaranga kandi koko niko byaje kugenda ku nshuro ya mbere ndetse abahanzi barabyishimira.

Ibihembo byatanzwe muri uwo mwaka byabereye i Butare muri Kaminuza aho ababiteguye hafi ya bose bigaga, cyane ko muri icyo gihe umuziki w’u Rwanda wasaga nk’aho ariho wacuramiye kuko uretse bo, n’abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe nka Tom Close, Liza Kamikazi n’abandi bigaga muri iyi kaminuza.

Byarakomeje, ibihembo birishimirwa ndetse mu 2011 Cogebanque, itangira kumenamo amafaranga igikombe cyatangwaga gitangira kujya giherekezwa n’agashimwe abateguraga batangaga mu rwego rwo guha umuhanzi impamba ashobora kwifashisha akora indirimbo nshya cyangwa se yishimana n’inshuti nyuma yo kwegukana igihembo.

Benshi baketse ko imizigo itangiye kugabanuka ndetse n’imitwaro ya benshi itangiye koroha, ibihembo bikomeza gutangwa ariko kugeza mu 2014 bicika intege birahagarara.

Mu 2016 byabyukije umutwe abahanzi hafi ya bose bari batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo bihumira ku mirari ubwo haburaga amafaranga, Ikirezi Group yari ifite mu nshigano ibi bihembo iba ibihagaritse.

Mu 2019 hongeye kuza akanunu ka Salax Awards, ndetse bitangazwa ko Ikirezi Group yamaze gutanga isoko ry’ibi bihembo ku kigo cya AHUPA ngo abe aricyo kibikurikirana.

Yari inkuru nziza ariko itarakiriwe n’abahanzi bamwe kuko nka Kina Music yo yabwiwe kwitabira iratsemba, abandi barimo Oda Paccy, Charly na Nina, Dj Pius, Urban Boyz na Christopher nabo bakuramo akabo karenge bamwe banenga iri rushanwa imitegurire mibi.

Salax yabayeho ihagaze ku bugenge

Ibihembo bya Salax bijya gutangizwa mu 2009 byagombaga kujya bibaho umwaka ku wundi [ubu iy’uyu mwaka yakabaye igiye gutangwa ku nshuro ya 11] ariko siko biri kuko ubu izaba ari iya karindwi, ibi nabyo benshi bakurikirana imyidagaduro bemeza ko biri mu byatumye abahanzi bagenda bayitakariza icyizere bakavuga ko batakwitabira ibihembo bihagaze ku kaguru kamwe.

Umunyamakuru Ntirenganya Gentil Gedeon ati “Ku kuba ibihembo bya Salax uyu mwaka bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi byo ubwabyo ni ugucumbagira, mu gihe cyose ibi bihembo bimaze nta na rimwe abahanzi bigeze bishima mu buryo bw’amafaranga.”

Gentil Gedeon avuga ko nubwo mu bategura Salax harimo ibibazo n'abahanzi ubwabo bafite ikibazo gikomeye

Guma Guma yahumuye amaso abahanzi

Mu 2014 ari nabwo Salax yatanzwe bwa nyuma, yagonganye n’irushanwa rya Primus Guma Guma, ryagombaga kubera i Nyamagabe.

Byose byagombaga kubera rimwe ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2014, bituma Salax iburizwamo yitabirwa ku kigero cyo hasi ndetse n’abahanzi bagombaga kuririmba ntibaboneka.

Uretse kuba abahanzi bamwe bari bigiriye muri Guma Guma, hari n’abandi bari barakuyemo akabo rugikubita bavuga ko kubera iri rushanwa batazitabira Salax.

Icyatumye Guma Guma yigaranzura ibi bihembo ni uko ryari irushanwa rifite ifaranga ugereranyije na Salax ya 500 000 Frw ikamera nk’aho yakubise impyisi inkoni mu gihe ahandi umuhanzi witabiriye yahabwaga 1 000 000 Frw yo kwitegura naho uwayitwaye agahabwa 24 000 000 Frw.

Unarebye neza kuva muri uwo mwaka wa 2014 nibwo muri Salax hatangiye kuzamo rwaserera, icyo gihe ibihembo bitangwa abahanzi bamwe badahari.

Mu 2015 byarahagaze, bigaruka mu 2016 [byagombaga guhemba imyaka ibiri no mu 2015] nabwo bipfapfana bitamaze kabiri kuko abahanzi hafi ya bose bikuyemo.

Salax yo muri 2014 yitabiriwe ku kigero cyo hasi ndetse n'itangazamakuru ryari ryakurikiye irushanwa rya Guma Guma ryari ryabereye i Nyamagabe

Ubundi se igihembo kimarira iki umuhanzi?

Igihembo buri gihe si ngombwa ngo giherekezwe n’amafaranga kuko cyo ubwacyo ni ikintu kigushyira ku rundi rwego abantu batandukanye bakaba babona ko uhagaze neza.

Tutagiye kure ibihembo mpuzamahanga abahanzi b’abanyarwanda bakunda kwirukira birimo AFRIMMA, Hipipo n’ibindi nta na kimwe gihekerekezwa n’amafaranga ahubwo akenshi niyo abahanzi babyitabiriye bishakira uburyo bwo kugerayo no kwitunga.

Sibyo gusa, kuko na American Music Award iri mu bihembo bikomeye ku Isi itajya itanga ibihembo biherekejwe n’amafaranga kandi ikaba ikomeye cyane kandi yubashywe.

Abahanzi bamwe ntibacira Salax akari urutega

Umwe mu bahanzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yavuze ko Salax Awards, yamunzwe n’ikimenyane akaba ariyo mpamvu abahanzi benshi bagiye bayitakariza icyizere.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko igihe kinini ibi bihembo byabayeho ari ugusaranganya bidahabwa ababikwiye ndetse ababitegura bakabitanga bameze nk’abigura ngo naka cyangwa uyu agitware.

Humble Jizzo wo muri Urban Boyz we mu kiganiro yahaye IGIHE ubwo bamaraga kwivana mu irushanwa yanenze imitegurire yaryo.

Ati “Urwego tugezeho n’imyaka tumaze dukora umuziki tuba dukeneye umuntu ufite ingufu kandi zikaba zijyanye n’uburyo ibintu biteguye, mu gihe ubona ibintu bitaguhereza agaciro ukwiye, ikintu yateguwe ubona kitagamije guha ishimwe ibikorwa byawe, uvamo.”

Nubwo nta werura ngo avuge ikibazo kiri hagati y’abahanzi bamwe na Salax Awards hari uburyo usanga bayinenga imikorere mibi [badasobanura] ndetse ugasanga hari abavuga ngo ‘ubonye iyaba AHUPA yarazanye irindi rushanwa ritarimo izina Salax’.

Iri zina ubwaryo rikaba ryaramaze gusa nk’aho ryagiyeho icyasha ku buryo nta muhanzi n’umwe ukiricira akari urutega.

Bamwe ni ba nyamujya iyo bigiye

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda avuga ko abahanzi bamwe bagendera mu kigare bakivana muri Salax Awards, nta mpamvu bafite ari ukubera ko kanaka yavuyemo.

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya mu kiganiro yahaye IGIHE yagaragaje ko hari abahanzi banga Salax Awards kubera bagenzi babo.

Ati “Hari bamwe banga Salax ku mpamvu tutaramenya, ariko hari n’abandi bumva ntacyo ibabwiye ku buryo umwe ashobora kubwira undi ati biriya bintu bivemo nanjye nabivuyemo.”

Ikindi avuga ko hari abava mu bihembo kubera bitarubaka izina, hakaba n’ababivamo kubera ko nta bumenyi buhagije ku bijyanye n’icyo ibihembo bimarira umuhanzi. Hari n’abandi bava mu bihembo kubera ikibazo kiri hagati y’umuhanzi n’umwe mu bari kubitegura n’ababivamo kubera gutinya kurushanwa.

Nta kizabuza Impala gucuranga

Isiaka Mulemba ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Salax Awards, yabwiye IGIHE ko uko byagenda kose ibi bihembo bigomba gutangwa nubwo abahanzi bakomeje kubivamo umusubirizo.

Ati “Izabaho kandi izagenda neza, iyo uvuyemo uba uhaye amahirwe undi mwana ubikeneye.”

Mike Karangwa nawe uri mu batangije iki gikorwa, yavuze ko byanga bikunze ibi bihembo bizatangwa kuko ikintu cya mbere cyabagonga ari ubushobozi buke none ubu bakaba nta kibazo cy’ubushobozi bafite.

Ati “Dukwiriye kwirinda gukabya ibintu. Niba havuyemo abahanzi batanu mu bahanzi 60 ntabwo ari ikintu gikomeye.”

Mike Karangwa ntiyumva umuhanzi uvuga ngo banshyizemo batamenyesheje, hari ibyo tumvikanye ntimwabyubahiriza n'izindi nzitwazo

Hari abadashaka ko umuziki utera imbere

Mike Karangwa yabwiye IGIHE ko hari agatsiko k’abahanzi bigometse ku bashaka guteza imbere umuziki nyarwanda.

Yabanje avuga ko aba bahanzi bakuru bari gusezera bari gutanga urugero rubi, ibyo bakora biba biri guca intege abantu bari kuzana ibitekerezo bishya byateza imbere umuziki.

Ati “Ntekereza ko Guma Guma ari nziza, abayitegura hari igihe bamara amajoro menshi bataryama ariko abahanzi bamwe iyo batagiyemo baca inyuma bagatangira kuyisebya. Hari ibihembo Muyoboke Alex n’itsinda ry’abandi bantu bari batangije ariko abantu babiciye intege ni abahanzi batangiye kuvuga ko ari ibya Muyoboke, ikindi ni Rwandan Music First yari yatangijwe n’abanyamakuru nayo abahanzi bayiciye amazi rugikubita bavuga ko ari ibije kubarya imitsi”.

Salax yari igiye guhindurirwa izina umuterankunga mukuru arabyanga

Hari amakuru IGIHE ifite avuga ko ibihembo bya Salax Awards nshya iri mu maboko ya AHUPA bijya gutangizwa habanje kugibwaho impaka z’uko byazakorwa, iyi kompanyi yo ishaka kuzana ibihembo bifite izina rishya ariko Star Times yashoyemo amafaranga igahitamo ko bavugurura Salax Awards.

Startimes yashoye amafaranga muri ibi bihembo, yasinyanye amasezerano an AHUPA y’imyaka itatu ashobora kuzongerwa bitewe n’uko aba bombi bari gukorana.

Kwikura ku rutonde siwo muti

Alain Mukurarinda avuga ko abategura Salax Awards badakwiriye gucika intege kubera uburyo abahanzi bamwe bari kuyigira nk’aho yataye agaciro cyangwa se itari ku rwego rwabo.

Ati “Kwivumbura wikura ku rutonde si wo muti. Ahubwo wagaragaza ibibazo ubonamo ndetse ukanatanga ibisubizo n’inama z’uko byakemuka. None se niba hari ibabazo, ukaba wari ugize amahirwe ugahura na bagenzi bawe muhuriye ku buhanzi ngo mubiganireho ugahitamo kubitarura, bizakemurirwa he? na nde?

Ibi abihuriraho na Muyoboke Alex, Gentil Gedeon Ntirenganya ndetse na Mike Karangwa bose bavuga ko kwivana mu bihembo atari wo muti wo gukemura ibibazo biri muri Salax Awards.

Muyoboke ati “Nibavuge ikibazo. Urugero nko muri Kina Music bavuga ko bafitanye ikibazo na Salax, niberure bavuge bati byagenze gutya mubigire gutya. Ariko bareke kwandika ngo ntituzitabira.”

Akomeza avuga ko ari kuba abahanzi bakomeje kwikura muri Salax Awards ari ukwica umuziki nyarwanda.

Uretse ibi Gentil Gedeon we anavuga ko abategura amarushanwa bakwiriye kujya babanza bakaganiriza abahanzi ku kamaro k’ibihembo.

Inama ku bategura Salax

Gentil Gedeon avuga ko abategura ibi bihembo bakwiriye kucyamamaza cyane ku buryo babona amafaranga menshi, ikindi bakore ibishoboka byose bapange ukwezi ntakuka kizajya kiberamo icya nyuma umuntu watwaye igihembo wamushakire uburyo bamusinyira za kontaro n’amakompanyi atandukanye.

Ku bahanzi ho avuga bakwiriye guha agaciro ibihembo byo mu Rwanda kuko Salax babona uyu mwaka nta mafaranga ifite kuko wenda nyuma y’imyaka 20 ishobora kuzaba ari igihembo gikomeye, umuhanzi uri kuvamo akaba ashobora kuba ari kwisenya we ubwe.

Charly na Nina bari mu bahanzi bikuye muri Salax Awards nyuma gato y'uko abahanzi bazakurwamo abagomba guhatana batangajwe muri buri cyiciro
Christopher aherutse kwikura muri Salax Awards 2019
Dj Pius ari mu gihiriri cy'abahanzi bikuye umusubirizo muri Salax Awards 2019
Clement Ishimwe uyobora Kina Music yavuze ko abahanzi bari muri iyi nzu ye barimo Knowless na Dream Boyz kuva mu 2016 batazigera bitabira Salax Awards kugeza igihe bagiranye ibiganiro bakagira ibyo banoza
Kwikura mu bahatanira ibihembo, Mukuralinda abifata nk'ikinyabupfura gike
Muyoboke ababazwa n'uburyo abahanzi batesheje agaciro Salax Awards
Oda Paccy ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye ya mbere mu 2019 nyuma yo gushinga inzu itunganya umuziki yise 'Empire records'
Ntirenganya Emma Claudine uyobora Ikirezi Group aherutse guha ububasha Ahmed Pacifique uyobora AHUPA ngo ategure Salax Awards
Salax yo muri 2014 yitabiriwe ku kigero cyo hasi ndetse n'itangazamakuru ryari ryakurikiye irushanwa rya Guma Guma ryari ryabereye i Nyamagabe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamanzi 2019-02-14 09:21:18

oda paci na queen cha bajya mu nteko yabagore na wa mwana wo muri kaminuza yabateka naza memoir mu nteko yabagore na ubun bys ndabakunda na kamich

2
Clemy 2019-02-14 08:29:38

Au fait sinaherukaga kubona inkuru ikoze neza cyane kandi ikoranye ubuhanga! Congz cyane Theos Uwiduhaye

3
Mukunzi 2019-02-12 03:42:38

jye mbona dukora dushaka kwigana ibya bandi gusa ntabwo twicara ngo turebe ikigomba gukorwa , ubwo koko guhemba umuntu 500 mille fr ariya n’amafranga waha umuntu wakoze neza biriya nugusuzuguza abahanzi bacu knd nabategura Salax Award nabo ubwabo n’ukwitesha agaciro nikizere babanze bashake abatera nkunga niba abahanzi banenga imitegurire yaryo ubwo koko murumva nta kibazo kirimo?

4
O'Ntwari 2019-02-11 09:38:39

Ntimunyongere igitekerezo!

Muravuga ngo ikibazo ntikizwi kandi hari icyo mwanditse ? Kiriya kimenyane cyayiranzwemo nicyo gituma abahanzi batayizera.
Salax nikorere mu mucyo kandi yubahe abahanzi bose. Imenyeko ari ibihangano byabo iba icuruza.
Ariko reka namwe mbibarize ikibazo kimwe. Kujya muri Salax ni itegeko? Ko ndeba mwihaye abatashatse kuyijyamo.

Mu Rwanda umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo akora mu bwisanzure busesuye.
Nta muhanzi numwe wanze gutera imbere, ariko iyo abona ari gukorera inyungu z’abandi we ntacyo abonamo - dore ko na salax itarubaka izina - arabyihorera. Ari wowe wabigenza ute? Ese wakomeza kuruhira abandi.
Ikindi kandi Ntimukagereranye ibidahuye... ngo " American Music Award" ? That is another league man!

Maze n’izi zo muri Africa zifite visibility yatuma uretse n’igihembo no kujyayo gusa wakwishyura cash yawe kugira ngo uhagaragare. Na Salax nitwereke ko ishoboye gukora kinyamwuga, ibindi bizizana.

Kwamamaza