Lionel Sentore wataramiye imbere ya Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo kuri site ya Bumbogo, yavuze ko yishimiye bikomeye iyi ntambwe yateye mu buzima bwe no mu rugendo rw’umuziki.
Ibi Lionel Sentore yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira imbere ya Perezida Kagame n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Uyu musore yavuze ko ntako bisa gukora igihangano kigakundwa n’umukuru w’Igihugu ibyanatumye atumirwa kumutaramira.
Ati “Nta kintu cyiza nko gukora indirimbo umukuru w’Igihugu akayikunda, sinzi uko nakubwira nanyuzwe kandi byanyeretse ko ibyo dukora bituvunnye bihabwa agaciro.”
Lionel Sentore uhamya ko kuva yatangira umuziki ku giti cye ari ubwa mbere ataramiye Perezida Kagame, yavuze ko yari amata abyaye amavuta kumutaramira mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Ubwo yaserukaga mu birori byo kwamamaza Paul Kagame, Lionel Sentore yari agaragiwe n’abasore barimo abahanzi b’amazina azwi mu muziki w’u Rwanda. nka Andy Bumuntu na Ruti Joël bamufashije kubyina indirimbo yitwa "Uwangabiye".
Sentore yabwiye Paul Kagame ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzakomeza gufatanya na we. Ati “Twe nk’urubyiruko ntituzagutenguha mu guteza igihugu cyacu imbere. Twaje.”
Uyu muhanzi na bagenzi be bahise babyina indirimbo “Twaje” ya nyakwigendera Yvan Buravan.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!