IGIHE

Akari ku mutima wa Lionel Sentore nyuma yo gutaramira imbere ya Perezida Kagame

0 12-07-2024 - saa 17:58, Nsengiyumva Emmy

Lionel Sentore wataramiye imbere ya Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo kuri site ya Bumbogo, yavuze ko yishimiye bikomeye iyi ntambwe yateye mu buzima bwe no mu rugendo rw’umuziki.

Ibi Lionel Sentore yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira imbere ya Perezida Kagame n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Uyu musore yavuze ko ntako bisa gukora igihangano kigakundwa n’umukuru w’Igihugu ibyanatumye atumirwa kumutaramira.

Ati “Nta kintu cyiza nko gukora indirimbo umukuru w’Igihugu akayikunda, sinzi uko nakubwira nanyuzwe kandi byanyeretse ko ibyo dukora bituvunnye bihabwa agaciro.”

Lionel Sentore uhamya ko kuva yatangira umuziki ku giti cye ari ubwa mbere ataramiye Perezida Kagame, yavuze ko yari amata abyaye amavuta kumutaramira mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Ubwo yaserukaga mu birori byo kwamamaza Paul Kagame, Lionel Sentore yari agaragiwe n’abasore barimo abahanzi b’amazina azwi mu muziki w’u Rwanda. nka Andy Bumuntu na Ruti Joël bamufashije kubyina indirimbo yitwa "Uwangabiye".

Sentore yabwiye Paul Kagame ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzakomeza gufatanya na we. Ati “Twe nk’urubyiruko ntituzagutenguha mu guteza igihugu cyacu imbere. Twaje.”

Uyu muhanzi na bagenzi be bahise babyina indirimbo “Twaje” ya nyakwigendera Yvan Buravan.

Lionel Sentore ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi
Lionel Sentore yanyuzwe no gutaramira imbere ya Perezida Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza