IGIHE

Akagambane n’uburyarya: Madebeats na Bruce Melodie bari bakuye The Ben umugati ku munwa mu maso ya Diamond

0 13-01-2022 - saa 21:16, Nsengiyumva Emmy

Abakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda bakomeje kumva uguhangana gukomeye hagati ya Bruce Melodie n’abarimo The Ben, ndetse muri iyi minsi ibi byakajije umurego binigaragariza muri Tanzania aho aba bahanzi baherutse kujya gukorera indirimbo.

Hari amakuru yizewe IGIHE ifite ahamya ko kurebana nabi hagati y’aba bahanzi byongeye kubyutswa n’igisa n’akagambane bivugwa ko kakozwe kugira ngo Bruce Melodie atangire gukorana na sosiyete yitwa 1:55AM Ltd, aho gukorana na The Ben nubwo ibiganiro byabo byari binageze kure.

Bruce Melodie umaze iminsi muri Tanzania aho ari gukorera imishinga itandukanye y’indirimbo, hari amakuru ahamya ko ari kuyifashwamo na 1:55AM Ltd irimo abari bifuje gushora imari muri The Ben bikarangira batumvikanye.

Ibya The Ben byapfiriye mu biganiro

Kuva The Ben yatangira gutegura umushinga w’indirimbo ye na Diamond, benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumubonana n’umusore witwa Coach Gael usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IGIHE yaje kumenya amakuru ko Gael wari usanzwe ukorana bya hafi na DJ Innox ufite sosiyete ya Innox Entertainment, yari mu biganiro na The Ben ku buryo bagirana imikoranire ijyanye no kujya bamutegurira ibitaramo cyane ko ari akazi iyi sosiyete ikunze gukora muri Amerika.

Nyuma yo guhurira na Diamond i New York, The Ben yahise yerekeza muri Tanzania aho bagombaga gukomereza ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Gael wari mu nshuti za hafi za The Ben ndetse yanatangiye gutekereza uburyo yamushoramo imari, nawe yahise ategura urugendo muri Tanzania kuko yifuzaga kureba uko iby’imiziki bikorwa cyane ko atari ibintu yari afitemo ubunararibonye.

Urugendo rwose The Ben yagenze kugeza akoranye indirimbo na Diamond, Gael yari amuri hafi yitegereza buri kimwe.

Nyuma y’iminsi mike hamaze gufatwa amajwi y’indirimbo ‘Why’, Gael yatangiye gushaka uko yaganira na The Ben ku bijyanye n’imikoranire.

Amakuru avuga ko The Ben yamweretse gahunda ze n’imishinga yifuza gukora, Gael yayikubita amaso agasanga irahenze ku buryo atarusyaho, maze afata icyemezo cyo kumureka ndetse agenda adasezeye.

Icyakora kuko Innox Entertainment yari yaramaze gutegura igitaramo cya The Ben cyabereye i Texas ku wa 1 Mutarama 2022, ntabwo Gael yabashije kwemeza DJ Innox uko bareka imikoranire na The Ben, bivugwa ko batumvikanye kuri iyi ngingo.

Gael yagerageje kumvisha DJ Innox ko bakwiye kureka The Ben undi ntiyabyumva, yigiriye inama yo gukoresha sosiyete yari asanganywe ya 1:55 AM Ltd ahuriyemo na murumuna we witwa Kenny, bagashaka umuhanzi bakorana udasaba byinshi bihenze.

Bruce Melodie yabijemo ate?

Ubwo yari muri Tanzania ari kwitegura gukorana indirimbo na Diamond, The Ben yiyambaje Producer Madebeats amutegera indege ijya muri Tanzania.

Ibiganiro byo gukorana na Gael wagaragazaga ko yifuza gushora imari muri The Ben byaberaga mu maso ya Madebeats.

Gael wari uzi neza ko Madebeats asobanukiwe umuziki w’u Rwanda, na Madebeats wari umaze kubona ko uyu mugabo afite amafaranga yo gushora mu muziki, bahuje umugambi wo gushaka uwo basimbuza The Ben.

Nguko uko biyemeje kuganira na Bruce Melodie.

Madebeats yahise ajya mu biganiro na Bruce Melodie birangira uyu muhanzi atumijwe muri Tanzania igitaraganya kugira ngo atangire ibiganiro na Gael.

Kuva icyo gihe, abari inyuma ya The Ben akorana na Diamond bamutera umugongo berekeza inyuma ya Bruce Melodie wari ufitanye umushinga na Harmonize udacana uwaka na Diamond.

Byabanje kurakaza Diamond

Diamond wari wabonye abagize ikipe ya The Ben, kuva mu biganiro kugera muri studio hakorwa indirimbo ‘Why’ yatunguwe bikomeye no kubabona muri Konde Gang ya Harmonize.

Diamond yahise arakazwa bikomeye no kubona abantu bari kumwe na The Ben bagiye gukorana na Harmonize basanzwe bahanganye.

Nyuma y’ibiganiro byo gusobanurira Diamond uko byagenze, yaje gucururuka amaze kumenya ukuri ku byabaye.

Diamond yemeye kurangiza umushinga w’indirimbo ye na The Ben ndetse benshi mu bakurikirana umuziki wa Afurika bahamya ko ariyo soko y’imbaraga yashyize muri iyi ndirimbo.

Bite by’ahazaza ha Cloud9 Entertainment na Bruce Melodie?

Benshi mu bakurikirana Bruce Melodie batunguwe no kumubona agiye muri Tanzania atari kumwe n’ubuyobozi bwa Cloud9 Entertainment bari baherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Hari ababihuje no kuba hari hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Bruce Melodie na Cloud9 Entertainment ireberera inyungu ze.

Ni umwuka mubi watangiye kuzamuka cyane nyuma y’igitaramo Bruce Melodie yakoze yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Kuva iki gitaramo cyarangira, nta hantu na hamwe Bruce Melodie arongera kugaragara mu ruhame ari kumwe na Lee Ndayisaba uyobora Cloud9 Entertainment, ahubwo yatangiye kongera kugendana na Jado Kabanda bakoranaga kuva mu 2015 ubwo yavaga muri Super Level.

Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie muri iyi minsi, yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi akomeje kwiga imikoranire mishya na Cloud9 Entertainment mu gihe aherutse gusinya amasezerano na 1:55 AM Ltd bivugwa ko igiye gukurikirana ibikorwa bye no kumushoramo amafaranga.

Coach Gael na Madebeats bari inyuma ya The Ben ubwo yakoranaga indirimbo na Diamond

Madebeats yari mu mushinga wa The Ben na Diamond mbere y'uko yimukira kwa Bruce Melodie na Harmonize
Madebeats yavuye mu mushinga w'indirimbo ya The Ben na Diamond yinjira mu ikorwa ry'iya Bruce Melodie na Harmonize
Madebeats na Gael nibo banogeje umugambi wo gukorana na Bruce Melodie
Gael uri mu bifuzaga gukorana na The Ben, agasanga ibikorwa by'uyu muhanzi bihenze yahisemo gufata Bruce Melodie
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza