IGIHE

Aimable Kubana yavuze ku gikomere yagize akiri umwana nk’imvano yo kuba atarashaka umugore

11 12-02-2019 - saa 08:14, Muvunyi Arsène

Umuhanzi wa filime n’ikinamico akaba n’umuririmbyi, Aimable Kubana, yahishuye ko hari igikomere yagize ku mutima ubwo yari afite imyaka itandatu cyamugizeho ingaruka zirimo no gutinda gushaka umugore.

Iyo uvuze izina Aimable Kubana benshi bahita bumva Semana bitewe n’uburyo yakunzwe cyane mu ikinamico Urunana aho yakinaga ari umusore ufite imyitwarire irimo inyigisho zikomeye ku rubyiruko.

Yanditse kandi anakina izindi kinamico zirimo ‘Iraha ry’Akanya Ritamara Ipfa’ n’indi yitwa ‘Urukundo n’Ibigeragezo’ yaryoheye benshi abakinnyi b’imena ari Mariza na Rurangwa.

Yanditse kandi aririmba indirimbo z’itorero Abatangampundu zikoreshwa cyane mu mihango y’ubukwe n’izinde ze bwite.

Igice kinini cy’ibihangano bya Aimable Kubana kigaruka ku rukundo ndetse yanakoze ikiganiro cyitwa ‘Ijoro ry’Urukundo’ cyavugaga ku ngingo zitandukanye zafasha abakundana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu akunda guhanga ku bintu byerekeranye n’urukundo, ari uko ari rwo rukurura abantu benshi bakabasha kumva ubutumwa.

Ati “Urukundo rukurura abantu benshi mu kumva. Iyo ari inkuru y’urukundo buri wese afungura amatwi. N’ubwo ari ibintu dukina ariko biba bifite icyo bishaka kwigisha.”

Kubana ni umusore ukiri ingaragu ariko mu myaka si uw’ejo bundi! Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange. Bamwe mu bavutse icyo gihe bashinze ingo ndetse barabyaye.

Yujuje ibisabwa byose ku musore kugira ngo abe yakwigondera inkumi yose yifuza, ariko ibyo asa n’utabikozwa ahubwo ashishikajwe no gukora akazi gasanzwe n’ubuhanzi.

Kuri we icy’ingenzi si ukurongora biturutse ku gitutu cy’abantu kuko ari ibintu agomba kubanza kwigaho n’uburyo azabibamo.

Ati “Abantu benshi barabimbaza, uzarongora ryari? Njyewe ntabwo nteye nka bantu bavuga ngo oya, ababyeyi baravuga ngo kuki utararongora? Cyangwa se inshuti … burya umuntu ni we wimenya ni nawe ujya kuri gahunda. Kuko ubona gatanya ziriho iki gihe, hari uvuga ati ‘ndarongora niyo nabyara umwana umwe ntacyo bikarangira’. Njye ntabwo ari uko nteye.”

“Ntabwo nifuza kuvuga ngo ngiye kugira umwana ariko ntazabasha kumurera cyangwa ngiye kugira umugore mubwire ngo ndagukunda ariko ejo nzabe nagiye ku ruhande nakoze ibindi.”

Kubana avuga ko hari igikomere yagize ku mutima ubwo yari akiri umwana cyakomeje kugira ingaruka mu myanzuro afata ku buzima bwe harimo no kurongora.

Ati “Hari ibintu byatangiye ntajya mvuga, njyewe ngifite imyaka itandatu hari ibintu byabaye bikomeye mu buzima bwanjye bidashobora gupfa gusibangana gutya, uyu munsi narabyakiriye nta kibazo ariko ibyo bintu bituma ibyemezo ufata mu buzima bishobora guhinduka.”

Yunzemo ati “Njye nize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu cyangwa se umuntu wayize, tumenya ko ibintu umuntu yabayemo akiri muto bishobora kumugiraho ingaruka runaka zishobora gutuma yumva atiteguye mu gihe runaka. Igihe cyabyo ni kiza nzabikora kandi nikitanagera icyo nshaka ni ukubaho nishimye no gushimisha abantu nta n’ubwo ntinya kubivuga.”

Muri uku kwezi kwa Gashyantare Aimable kubana ari mu Rwanda mu gikorwa cyo gukora filime yise ‘Urambikire Ibanga’ ivuga ku mukobwa wari inshuti ye wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kwicwa na Sida yandujwe.

Aretanganya kongera kwandika inkuru z’urukundo zitandukanye ndetse akazazikinamo filime.

Aimable Kubana afite igikomere ku mutima yagize akiri umwana muto gituma adahubukira gufata umwanzuro uwo ariwo wose mu buzima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Rutayisire John 2019-02-13 13:24:46

Emmable!!!!!!! Wowe fata icymezo cyawe kdi umenye ko abandika ziriya sms ari abashaka kuguca intege no kuguharabika, gusa abantu bajye bamenya ko gushaka atari formula yuzuzwa naburi umwe wese, ni icyemezo umuntu afata kugiti cye kdi ntanuwundi wemerewe kukivogera, rero mbona ko no kuba wababwira ibikomere byawe mu bwana atari byiza ahubwo wajya mu ba psychologist bakagufasha kuko ufite icyo bita PSTD

2
moses 2019-02-13 09:42:54

gasana nanjye niko mbikeka ariko still nuburenganzira bwe kuba yabibwira abo ashaka kubibwira, ariko me too i support him kandi abanyarwanda dukwiye guhindura imyumvire tukajya tworoherana, so nuburenganzira kuba yabivuga cg ntabivuge it his right to privacy

3
gakwaya 2019-02-13 08:42:53

Kubana Aimable ni umutinganyi ndamuzi ijana kwijana ,nanjye nkibimenya byarantaje cyane,yaterese umujama wanjye amusaba kumusura ageze iwe atangira kumukorakora anamusoma amubwira uburyo amukunda ,nuko umushuti wanjye asohoka avugira kuri phone ntiyagaruka,Gusa yahisemo nabi kimwe na bagenzi be abatinganyi ni ibizira ku Mana

4
che 2019-02-12 14:11:39

you are right! baragushishikariza kurongora se ngo bigende bite, uwo ni umuco ushaje, uzarongore igihe uzashakira utitaye kubaguhoza ku nkeke.

5
Gasana 2019-02-12 12:06:32

Semana n’umutinganyi kandi ntakwiye guterwa Ipfunwe no kubivuga. Nk’umuntu w’umugabo w’imyaka 40 kandi uri mubazwi mu Rwanda, nafate icyemezo asohoke mukabati akore coming-out ntacyo bizamutwara kuko ubutinganyi si Icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda. Baca umugani aho gukundirwa icyo utari, uzangirwe icyo uricyo. Koko arushwe ubutwari na Semuhungu? Imbere haduhishiye Byinshi. Na Daddy de Maximo azarongora mukomeze mutegereze.

6
mmd 2019-02-12 09:24:43

Muramubeshyera ntacyo yahishuye keretse niba ntasomye neza biracyali ibanga rye

7
Mupenzi 2019-02-12 07:26:52

Yego rata Kubana. Ndagushyigikiye rwose. Umuntu niwe wimenya uzime amatwi pressure kandi uwakuveba wese ntimwanyuze muri bimwe. Kami Ka muntu ni umutima we. Courage

8
Makanika 2019-02-12 02:59:09

Turabazi, ubwo urashaka uwo wegekaho urusyo ! Abantu ba fake buri gihe bashakira imvano y’ibibazo byabo ku bandi ! Rongora cyangwa ubireke, the planet will be much better with one more less. Iyaba n’abandi benshi bafataga icyemezo nk’icyawe cyo kubireka cg se gutinda....bagashaka bari mu myaka nka 50, kandi ntibarenze abana 2.

9
iganze 2019-02-12 01:43:01

Ibintu bifashe ku mateka,ku buzima bw’umuntu si ugupfa kubivuga. Njya mbona abapfapfa biriza ku mbuga iby’ingo zabo, iby’ababyeyi babo, iby’abana babo, iby’abo bava inda imwe, biriya si byiza akenshi bigira ingaruka. Ni byiza kubivugana n’abo bireba, byakurenga ukabiganira n’uwo wizeye apana kubibwira isokoooooo, isi yose!

10
Mugabo jack 2019-02-12 01:20:20

Hhhhh ngo yarahungabanye umuntu nikimwihishemo iminsi izisobanura one day

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza