IGIHE

Bianca yavuze ku cyamushoboje kuyobora ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma yo gupfusha umubyeyi

0 4-09-2024 - saa 12:47, Nsengiyumva Emmy

Bianca uherutse gupfusha umubyeyi yavuze ko kimwe mu byamuteye imbaraga zo kwitabira ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma yo kugira ibyago harimo guhesha icyubahiro umubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kuyobora igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyabereye i Musanze, yavuze ko mbere yo kujya ku rubyiniro yabanje kwiragiza Imana asaba umubyeyi we kumusabira imbaraga.

Ati “Mbere nabanje kwereka Imana n’umubyeyi wanjye uru rubyiniro, nasabye Imana ko yampa imbaraga nkashimisha abantu b’i Musanze, nkongera nkaba Bianca nari ndi mbere yo kubura umubyeyi kuko kubura umubyeyi ni ibintu bikomeye.”
Bianca ahamya ko ikindi cyamuteye imbaraga ari uko yifuzaga guhesha ishema umubyeyi we.

Ati “Natekereje ko umubyeyi wanjye aho ari atakabaye yishimira kubona ntari ku rubyiniro, ntari wa wundi yasize, navuze nti ndifuza kumuhesha ishema kandi nabikoze. Ndashimira Imana n’abantu banjye b’i Musanze babikoze nanizera ko n’izindi ntara ariko bizaba bimeze.”

Uyu mukobwa ari mu bayobora ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ afatanyije n’uwitwa MC Buryohe, mu gihe umuziki uba uvangwa na MC Trick benshi bamenyereye ku Isibo TV.

Abahanzi bose bitabiriye ibi bitaramo bacurangirwa na Symphony Band ukuyemo Danny Nanone ucurangirwa na Sonic Band.

Ibi bitaramo byatangiriye i Musanze, byatumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Danny Nanone, Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Kenny Sol na Ruti Joel utarabashije gutangirana n’abandi.

Ni ibitaramo byitezwe ko bizakomereza mu Karere ka Gicumbi ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2024.

Bianca ahamya ko kuyobora ibirori bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' yabishobojwe n'uko yifuzaga guhesha ishema umubyeyi we
Bianca ayobora ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival afatanyije na MC Buryohe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza