Buri munsi IGIHE yiyemeje kujya ibagezaho amakuru acaracara mu myidagaduro ku Isi yose, akomatanyirije mu nkuru imwe. Ni muri gahunda yo gutembereza abantu mu Isi y’imyidagaduro bitabasabye gusoma inkuru imwe.
Jennifer Lopez na Ben Affleck bagaragaye bari kumwe
Nyuma y’iminsi ishize bivugwa ko Jennifer Lopez na Ben Affleck batameranye neza ndetse buri wese asigaye aba ukwe, aba bombi bongeye kugaragara bafatanye agatoki ku kandi.
Aba bombi bagaragaye bajyanye mu munsi mukuru w’umwana wa Ben Affleck wasoje amashuri ye, witwa Violet Affleck nyuma y’amagambo amaze iminsi avuga ko batandukanye.
Umukobwa wa Brad Pitt na Angelina Jolie yanze izina rya se
Umwe mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie yamaze kugeza impapuro mu nkiko asaba gukurwaho izina rya se "Pitt" mu mazina ye. Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe witwa Shiloh Jolie-Pitt, impapuro z’ubusabe bwe yazishyikirije urukiko tariki 27 Gicurasi ku isabukuru ye y’imyaka 18.
Impapuro yagejeje mu rukiko, zigaragaza ko ashaka kwitwa Shiloh Nouvel Jolie, aho kwitwa Shiloh Nouvel Jolie-Pitt. Ibi bije nyuma y’uko Angelina Jolie na Brad Pitt bamaze igihe bahurira mu nkiko baburana imanza zirimo n’urwo Brad Pitt yaregwagamo guhohotera Jolie n’abana babo.
Brad Pitt na Angelina Jolie babyaranye Shiloh n’abana b’impanga Vivienne na Knox tutibagiwe n’abandi bana babiri b’abahungu barera barimo Maddox, Pax, ndetse na mushiki wabo Zahara.
Madonna arashinjwa kwereka abafana be amashusho y’urukozasoni
Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madonna yamaze kugezwa mu nkiko n’umufana we, umushinja kumwereka amashusho y’urukozasoni mu gitaramo cyabaye muri Werurwe.
Uyu mufana avuga ko ibi byabereye mu gitaramo cya Celebration World Tour. Uyu mufana w’umugabo avuga ko ubwo yari ari muri iki gitaramo uyu muhanzi w’imyaka 65 yazanye ku rubyiniro abakobwa bambaye ubusa hejuru ndetse babyina mu buryo buganisha ku gusunikira abitabiriye mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Si ubwa mbere Madonna aregwa n’abafana kuva yasoza Celebration World Tour, kuko bari babanje kumurega kubakerereza nyuma yo gutangira igitaramo saa yine nyamara yari yatangaje ko kizatangira saa mbiri, i Brooklyn.
Umukobwa wa Trump yakomoje kuri se
Nyuma yaho Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika, yahamijwe ibyaha 34 yari akurikiranweho bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels, umugore bigeze kuryamana kugira ngo atabivuga bikamubuza amahirwe yo gutsinda amatora mu 2016 umukobwa we yagize icyo abivugaho.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ivanka Trump, yashyizeho ifoto ye yo mu buto bwe ari kumwe na se, maze arandika ati “Ndagukunda Papa.”
Tiwa Savage yahishuye ibibazo yahuye nabyo agitangira umuziki
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tiwatope Omolara Savage, wamamaye nka Tiwa Savage yatangaje ko yagiye ahura n’ibizazane agitangira umuziki akangirwa kujya ku rubyiniro kubera gushinjwa imyambarire idahwitse.
Uyu mugore w’imyaka 44 yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro na BET, ati “Ubwo nagarukaga muri Nigeria mvuye mu Bwongereza ngiye kuhakorera umuziki baravugaga ngo ntabwo ndirimba kubera imyambarire yanjye idahwitse.’’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!