IGIHE

Afrique agiye gushyira hanze album ye ya mbere nyuma y’imyaka ibiri ayiteguje

0 8-06-2025 - saa 17:29, Uwiduhaye Theos

Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki, yateguje album ye ya mbere yise “In2Stay”, izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko imyiteguro yo gushyira hanze iyi album igeze kure, ndetse nta gihindutse mu byumweru bibiri biri imbere izaba yagiye hanze.

Yongeyeho ko impamvu iyi album yayise “In2Stay” ari uko agitangira kumenyakana hari abamuteze iminsi bavuga ko atazamara kabiri. Ati “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi, ko ntazatinda mu muziki ubu nkaba nkirimo kandi ntaho nzajya.”

Iyi album nshya ya Afrique yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo 12. Abajijwe impamvu amaze imyaka ibiri ayiteguza ariko ntijye hanze, avuga ko habayeho imbogamizi.

Ati “Habaye ikibazo cya shene nanyuzagaho imiziki, dufata umwanzuro wo gufungura indi nshyashya. Twakomeje ibiganiro ngo mbe nayisubizwa, biba birebire, kuko uwitwa The Real Pac twatangiye dukorana yanze kuyinsubiza.”

Yavuze ko ibindi bijyanye na album azabitangaza mu cyumweru gitaha ubwo azatangaza urutonde rw’indirimbo ziri kuri iyi album.

Afrique yatangiye umuziki mu 2020 amenyekana mu ndirimbo yise ‘Agatunda’ yamwubakiye izina. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda mu gisekuru gishya.

Kugeza ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album ye ya mbere yise “Sana”. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Loader, naho amashusho akorwa na Fayzo.

Afrique agiye gushyira hanze album ye ya mbere nyuma y'imyaka ibiri ayiteguje
Afrique ni umwe mu bahanzi bazamukanye ingoga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza