IGIHE

Abarimo Ruti Joël na Victor Rukotana bagiye guhurira mu iserukiramuco gakondo

0 10-11-2024 - saa 18:56, Uwiduhaye Theos

Abahanzi biganjemo abaririmba umuziki gakondo barangajwe imbere na Ruti Joël bagiye guhurira mu iserukiramuco rya Unveil Africa Fest, rigamije guteza imbere umuziki wiganjemo uwa gakondo.

Uretse Ruti ukundwa na benshi mu mudiho gakondo, abandi bazagaragara muri iki gitaramo barimo Victor Rukotana, Chrisy Neat, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana n’Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu gucuranga ingoma ndundi.

Iki gitaramo ngarukamwaka cyihariye mu muco n’ubuhanzi kizaba tariki ya 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Cultural Village(KCV) benshi bakunze kwita muri Camp Kigali.

Aba babahanzi kandi bose bazaseruka muri iki gitaramo bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ babifashijwemo na Siblings Band, itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

Clarisse Uwase usanzwe ari Umuyobozi wa Unveil Africa itegura Unveil Africa Fest n’Umuyobozi Wungirije, Moisie Uwiragiye, baganira na IGIHE bahurije ku kuba bifuza kugaragaza ubudasa mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi.

Bakomoza ku kuba hari byinshi bataratangaza bagihishiye abakunzi babo yaba mu bahanzi bazataramira muri iki gitaramo bateguye, n’ibindi bitandukanye.

Bakomoje kandi ku kuba mu gihe cya vuba ku bufatanye na Noneho Events bazashyira ku isoko amatike, yaba ku bayifuza mu buryo busanzwe hanifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera kimwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Itike ya macye yiswe ’Bisoke’ iri kugura 10.000 Frw, ikurikiyeho yiswe ’Muhabura’ iragura 25.000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ’Karisimbi’ iragura 50.000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com

Ruti Joël ni umwe mu bahanzi bahagaze neza bamaze gutangazwa ko bazitabira iri serukiramuco
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza