Ismaël Ntihabose wakoze filime ‘Kinyarwanda’, yagiye hanze mu 2011 ari mu mushinga wo gukora filime nshya igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe aba muri Canada yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu n’igice, aho yari aje gukora filime yise “Miss Of The Nile”. Yaje nyuma yaho asoje amasomo yize mu bijyanye na sinema na porogaramu za televiziyo muri Collège André-Grasset.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yagiye kwiga no kwiyungura ubumenyi kubera ibyo yahuye nabyo ubwo yakoraga filime ye yise “Kinyarwanda”, aho avuga ko yahaye akazi abanyamahanga biganjemo Abanyamerika barangiza bagatangira kumwishima hejuru.
Ati “Nabanje gukora filime ‘Kinyarwanda’ yavugaga ku kubana hagati y’abakirisitu n’aba-Islam mu 1994. Nkora iyi filime bwa mbere 90% by’abamfashije yari abanyamahanga, kuko benshi mu Rwanda nta bantu bafite ubumenyi kuri sinema bari bahari. Twagize ibiganiro bitandukanye ariko twagera kuri tekiniki abanyamerika akenshi baravuga bati twebwe iyo tuba tutari hariya mu Rwanda ntabwo filime yari kurangira.”
Avuga ko atishimiye ibyo yabwiwe ari na bwo yahisemo kujya kwiyungura ubumenyi, no gukora ubuvugizi kuri sinema nyarwanda. Avuga ko nyuma yo kugaruka i Kigali nyuma y’igihe kinini yishimiye gusanga sinema yaragutse ndetse ubu 100% by’abantu bari gukorana akaba ari Abanyarwanda.
Ati “Ako kantu naragasiraganye. Ubu ndi hano kubera uwo mushinga naje gukora. Yaba abakinnyi ni Abanyarwanda, ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye nayo bakomoka bose mu Rwanda. Nasanze ubufatanye n’Abanyarwanda buri ku rwego rukomeye. Ntabwo nari mfite igishoro ku ruhande ariko abantu bose naganirije bemeye gukora ku buntu. Amafaranga nzabishyura ni make cyane, naratunguwe.”
Ubu Ntihabose ari mu Rwanda aho yaje gukora filime yise “Miss of The Nile”. Ni filime igaruka ku mukobwa witwa Rose. Uyu mukobwa aba yaravutse mu buryo budasobanutse kuko umubyeyi we atari afite ubushobozi, akamuta kwa muganga ariko agasiga amwandikiye urwandiko ruzamujyana kujya gushaka umubyeyi we.
Uyu mukobwa uba yarajugunywe aza kurerwa n’abandi bantu baba barabuze urubyaro, bakamurera atari izindi mpuhwe. Uwo mwana aza kubaho nabi, aza kwishakisha akora ubuzima bwe, yubaka igihugu cye aba umuntu.
Ineza Keila Bernice wamamaye muri filime zitandukanye zirimo Bamenya ni umwe mu bazagaragara muri iyi nshya. Uyu mukobwa niwe mukinnyi w’imena byumvikane ko ariwe Rosa.
Willy Ndahiro azagaragaramo ku mazina ya Gwiza, Kennedy Mazimpaka agaragaremo yitwa Alain, Assumpta Mico muri iyi filime yitwa Rozy, Kanagire Laurene yitwa Claire, Kate Katabarwa yitwa Lize mu gihe Kabarokore Yvonne ukunda gukoresha izina rya Ïvy wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International 2024, ryabereye muri Cambodia azagaragaramo yitwa Linda.
Undi uzagaragaramo ni Daniel Gaga benshi bazi nka Ngenzi.
Ismaël Ntihabose yavuze ko imirimo yo gufata amashusho y’iyi filime izatangirira i Musanze muri Gicurasi hagati, mu gihe bazava muri aka karere bakomereza mu tundi turere tw’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!