Jose Chameleone, Marina, Christopher, Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ykee Benda, AVA Peace na Niyo Bosco bagiye guhurira mu gitaramo gitegerejwe kubera i Kampala ku wa 26 Nyakanga 2025.
Cyiswe ‘Uganda Rwanda Music Festival’ byitezwe ko kizabera ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’.
Abategura iri serukiramuco nubwo bahamya ko bataratangira kuryamamaza, bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda batuye muri Uganda n’Abanya-Uganda hagamijwe gusabana banataramana.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Ni yo mpamvu ubona twagerageje guhuza abahanzi bakomeye, twifuza ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bazitabira iki gitaramo bazataha banyuzwe.”
Uretse gususurutsa abakunzi b’umuziki, kinagamije guhuza abahanzi bagasabana bityo bakaba hari n’imishinga ikomeye bashobora guhuriramo biramutse bigenze neza.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 30 UGX (arenga ibihumbi 11 Frw) nk’itike ya make, ibihumbi 50UGX (arenga ibihumbi 19 Frw) n’ibihumbi 100UGX (arenga ibihumbi 39Frw).
Ni mu gihe abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro bo bazagura ay’abantu bane kuri miliyoni 1UGX (arenga ibihumbi 390Frw), ay’abantu umunani kuri miliyoni 3UGX (arenga 1 170 000 Frw) ndetse n’ayabantu 12 kuri miliyoni 5UGX (arenga 1 950 000 Frw).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!