IGIHE

Abari guhatana muri The Next Pop Star binjiye mu cyiciro cy’ishiraniro

0 22-02-2021 - saa 13:48, Uwiduhaye Theos

Abahanzi bari guhatana muri The Next Pop Star binjiye mu cyiciro gikomeye kibanziriza umunsi wa nyuma uzasiga, hamenyekanye uwegukanye miliyoni 50 Frw n’amasezerano y’imikoranire na Sony Music.

Kuri uyu wa Mbere hashyizwe hanze amashusho y’aba bahanzi bose bari kwigaragaza ku rubyiniro, muri aya mashusho babanza guhabwa ikiganiro gito bivugaho gato ubundi umuhanzi agahita ahabwa umwanya akaririmba indirimbo imwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko iki ari icyiciro kibanziriza icya nyuma, nyuma y’amezi atari make yari ashize irushanwa ryarasubitswe.

Ati “Twari tumaze igihe dusubitse irushanwa kubera ibibazo bya COVID-19. Ubu buri muhanzi twamuhaye umwanya wo kwigaragariza abakunzi be ndetse aha abagize akanama nkemurampaka bakazakurikirana uko buri muhanzi yitwaye bakamuha amajwi.”

Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze buri muhanzi ari kwigaragaza, biteganyijwe ko ku wa 14 Werurwe aribwo hazaba umuhango wo gutanga igihembo nyamukuru no gutangaza abahanzi babiri bahize abandi muri batandatu bari guhatana.

Ni umuhango uzanyuzwa kuri Televiziyo ya KC2.

Dushime yakomeje asaba abahanzi gukomeza gushishikariza abantu kubatora no kubashyigikira yaba kuri sms no ku itora ryo kuri IGIHE, no gukomeza gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uwo babona ko koko akwiriye iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ati “Tugeze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Navuga ko ibi byiciro byose ari ibyiciro by’ishiraniro ntabwo rwari urugendo rworoshye yaba kuri twe ku bahatana ariko ruri kugana ku musozo kandi nzi ko bizagenda neza.”

Harateganywa ko aba batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma hari ishimwe bose bashobora kugenerwa. Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Abantu bashobora gutora binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) aho utora yandika ijambo TNP agasiga akanya agakurikizaho nimero y’uwo ashaka gutora akohereza kuri 1510.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wifashishije urubuga rwa IGIHE wakanda hano https://igihe.com/serivisi/special-pages/the-next-popstar-2020/

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azegukana ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri we azafashwa na sosiyete ya SM1 MUSIC GROUP/ SONY MUSIC GROUP kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

Aba bahanzi bombi bazakorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazishyurirwa ibyangombwa byose, birimo amafaranga y’urugendo, aho kuba n’ibizabatunga mu gihe cyose bazahamara.

Abahanzi bari guhatana barimo Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyakibanjirije.

Ni nyuma yaho kandi aba bari bakuwemo mu bandi 60, bari bakuwe mu barenga 1000 bari banditse bashaka kwitabira iri rushanwa.

Reba igice kirimo amashusho agaragaza uko abahanzi bari guhatana muri iri rushanwa bari kwitwara mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza