Benshi mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda batangiye gutekereza igikorwa cyabahuriza hamwe bagashyigikirana mu rwego rwo gutizanya imbaraga, ibi bikaba bizanatangirana n’igitaramo kizahuza bamwe muri bo mu Ukuboza 2024.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’uko Ma Africa yateguye icyumba cy’amategeko bakabona uko cyagenze neza ndetse n’umuhate abareperi bakoranye yaba mu myiteguro n’igitaramo nyirizina, iki kigo kiyemeje kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.
Ni muri urwo rwego kuri ubu bamaze iminsi mu biganiro na benshi mu bafite amazina akomeye muri Hip Hop y’u Rwanda bemeranya kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.
Ku ikubitiro bakaba banahise biyemeza gutegura igitaramo gikomeye kizahuza benshi mu bafite izina rikomeye muri Hip Hop y’u Rwanda kikazaba ku wa 27 Ukuboza 2024 nubwo byinshi ku makuru yacyo bitaratangazwa.
Uku kwishyira hamwe no gufatanya, ubuyobozi bwa Ma Africa buhamya ko bizafasha abaraperi gushyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetsebyumwihariko bakigira hamwe imishinga yatuma abakora iyi njyana barushaho kwiteza imbere nayo batayibagiwe.
Mu bikorwa bindi bateganya gukorana bya hafi ni ukwigira hamwe uko buri mu raperi ubishoboye kandi ubishaka yajya afashwa gukora ibitaramo bye ndetse n’uburyo hashyirwaho urubuga cyangwa isoko ry’ibihangano byabo hano mu Rwanda.
Uku gushyira hamwe bahamya ko kutazaheza umuraperi uwo ariwe wese yaba abashya mu muziki ndetse n’abo mu myaka yo ha mbere.
Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abaperi barimo abo mu myaka ya vuba ndetse n’abo mu myaka yo ha mbere nka K8 Kavuyo, Diplomate, Tuff Gangz, Riderman, Jay C n’abandi benshi dore ko ibiganiro bigikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!