Abaraperi bazitabira ’Icyumba cya Rap’, bagiye kugaragara mu gitaramo cy’urwenya cya ‘Gen-Z Comedy’ kizaba kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025.
Muri aba baraperi bazaba bari muri Gen-Z Comedy harimo Diplomate, B-Threy, Jay C na Fireman.
Uretse ba baraperi hari kandi abanyarwenya batandukanye bazaba bari gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo. Bazaba barangajwe imbere na Fally Merci, Muhinde, Pirate, Umushumba n’abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci usanzwe ategura Gen-Z Comedy yavuze ko yahisemo gutumira aba baraperi kugira ngo baganirize urubyiruko ruzitabira iki gitaramo cye cy’urwenya, ariko banasusurutse abakunzi ba Hip Hop.
Ati “Uretse kuba bazaganiriza urubyiruko ruzitabira iki gitaramo, abatumirwa bacu ntabwo bagenda batanaduhaye ku ndirimbo zo kudususurutsa, ariko kandi hari n’abanyamahirwe bazatsindira amatike yo kwinjira mu Cyumba cya Rap.”
Aba baraperi bazasogongeza abakunzi babo mu byo babateguriye bazabereka mu gitaramo bazakora kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025. Ni nyuma y’uko icyagombaga kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku wa 27 Ukuboza 2024, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera imvura nyinshi.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo ya ‘Ma Africa’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya Hip Hop.
Abaraperi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Diplomat, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP. Abifuza kuzacyitabira banyura hano https://www.genzcomedyshow.com cyangwa ugakanda *797*1*8#
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!