IGIHE

Abana bo mu Itorero Intayoberana bari muri East Africa’s Got Talent bajyanye icyizere muri ½ (Video)

1 22-09-2019 - saa 14:49, Nsengiyumva Emmy

Itorero Intayoberana rigizwe n’abana bato rihanzwe amaso n’Abanyarwanda mu Irushanwa rya East Africa’s Got Talent rihuza abanyempano bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rigeze ahakomeye.

Abanyarwanda bane gusa barimo Elisha The Gift, Peace Hoziyana, Itorero Himbaza [rivuza ingoma z’indundi] n’Itorero Intayoberana ni bo babashije kugera muri ½, babiri muri bo bamaze gusezererwa.

Abana bo mu Itorero Intayoberana babyina Kinyarwanda na Peace Hoziyana ni bo gusa basigaye mu irushanwa nk’amakiriro y’u Rwanda.

Aba bahanzwe amaso ngo harebwe niba hari urenga ½ akagera final. Abana bo muri Itorero Intayoberana bari buhatane kuri iki Cyumweru, tariki 22 Nzeri 2019. Mu gihe Peace Hoziyana we ari mu minsi iri imbere.

Aba bana batangiye bahatana ari amatsinda abiri iry’abahungu n’iry’abakobwa, gusa baje gusabwa kwihuza bakaba ikipe imwe.

Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kagemere Sangwa Aline, yatangaje ko icyifuzo cy’abagize akanama nkemurampaka ari amahirwe akomeye bongerewe.

Ubwo IGIHE yabasuraga aho bakorera imyitozo, Sangwa yatangaje ko biteguye neza kandi yizeye ko Imana izabafasha bagatahana intsinzi.

Aba bana bahagarariye u Rwanda ni abana bari hagati y’imyaka itandatu kugeza kuri 11 ariko babyina imbyino gakondo batorezwa mu Itorero Intayoberana.

Aho bitoreza Kimisagara twahasanze kandi n’abandi bo mu byiciro bitandukanye bitozanya n’aba bana ariko ubona umutima bawubashyizeho babafasha, babashyigikiye ndetse buri wese abagira inama z’uko bazitwara igihe bazaba bageze muri Kenya.

Sangwa yavuze ko azaba afite ababyinnyi icumi nyuma yo kuvanga abahungu n’abakobwa bose bagakora ikipe imwe mu gihe mu majonjora yari amakipe abiri.

Yatangaje ko afite icyizere cyo gutsinda ashingira ku kuba ibyo bakora ari ibintu bidasa n’iby’abandi, ukaba umwihariko w’Abanyarwanda bityo bakaba bizeye ko uzabahesha intsinzi.

Aba bana bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 berekeza muri Kenya aho irushanwa riri kubera. Guhera ku wa 21 Nzeri 2019 kugeza ubwo irushanwa ryabo riba rirangiye hari gukorwa amatora.

Gutora no gushyigikira abana bo mu Itorero Intayoberana ni ukwandika umubare (2) ukohereza kuri 5040 ku bari mu Rwanda, 5670 muri Tanzania, 8008 muri Uganda ndetse na 21313 ku batuye muri Kenya.

Abana bo mu Itorero Intayoberana ubwo bari bahagurutse mu Rwanda bitabiriye East Africa's Got Talent

Imyitozo ya nyuma y’Itorero Intayoberana mbere yo guhatana muri 1/2 cya East Africa’s Got Talent

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jimmy 2019-09-23 05:05:38

Komerezaho sha murashoboye

Kwamamaza