IGIHE

Abakobwa bakurikiranyweho guhohotera mugenzi wabo bakatiwe gufungwa imyaka 25

35 17-03-2020 - saa 09:48, Nsengiyumva Emmy

Abakobwa batandatu n’umusore umwe bari bakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ari barindwi baregwaga ubwinjiracyaha mu bwicanyi bakoze ubwo bari bagambiriye kwica Mukamana Sandrine bagateshwa bataragera ku mugambi wabo.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu ruhame tariki 5 Werurwe 2020 icyakora kuko hari abatari bunganiwe biba ngombwa ko rusubikwa rwimurirwa tariki 9 Werurwe 2020.

Ababurana bavugaga ko bemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko batashakaga kwica Mukamana, ibi byatumaga bahakana icyaha baregwaga cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ndetse bagasaba ko urubanza rwabo rwajyanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Aba baregwa bari basabiwe gufungwa imyaka 25 ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwategetse ko telefoni esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Uko iburanisha ryagenze: Kigali: Abakurikiranyweho guhohotera umukobwa basabiwe gufungwa imyaka 25 n’impozamarira ya miliyoni 100 Frw

Uko ari barindwi bose bakatiwe gufungwa imyaka 25
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Leon FIDELE 2020-03-19 03:48:13

Ni sawa,ubu nibwo butabera burengera abaturage,butyo arakora ibyo bishakiye babonereho.Bravo Justice👠ðŸ‘

2
mutesi 2020-03-18 13:20:34

bakoze ibyaha ariko bakwiye kugororwa bakagaruka muri société nyarwanda. iki gihano kirakabije cyane kandi uwahohotewe atarapfuye. erega shenge aba nubwo bakoze amahano ariko baracyafite imbaraga zo gukorera igihugu, muce inkoni izamba rwose mubagabanyirize igihano. kumara imyaka myinshi muri gereza ntibigorora ahubwo bihindura umuntu igikoko. aba bana simbazi ariko nababajwe nibyo bakoze gusa mwiburana ryabo numvise nta bumuga bateye uwo bahohoteye, nyabuneka nimubagabanyirize igihano bagaruke ibumuntu. ndahamyako bumvise neza uburemere bw’ibyo bakoze. bashatse bakurikira Yesu bigishoboka ko abonwa.

3
nzayisengathomas 2020-03-18 05:37:11

Ibihembo byabagambirira
kugira nabi Rubyiruko muhurize hamwe ibibazo byose mubirangize mubwumvikane mwekugambirira guhemukirana nicyo gihugu twifuza kizira inzika nu buhemu murako murakaramba.

4
Jean De Dieu 2020-03-18 03:18:13

Mwarakoze Cyane Gutanga Ubutabera

5
Ukuri 2020-03-18 02:25:13

Mbabajwe na kariya gasore bashutse none kagiye kuzavamo gasheshe akanguhe kubera kwiruka inyuma y’abagore. Bashobora no kuzamusigamo! Abagore bajya batereta abacungagereza cyangwa amahabara yabo akabatangira za ruswa mu gihwe uyu mabwa gasore ari kuwunera arya ubusa. Inkozi z’ibibi nta kindi zikwiye uretse ibihano bikakaye

6
Ngendahimana simeon Ritco 2020-03-18 00:38:24

Abobicanyi mubakanire urubakwiriye.

7
NSENGIYUMVA 2020-03-17 23:58:01

urwishigishiye ararusoma nyine! mwapfaga umugabo nawe utaruwanyu none rero ni mwihangane mukore iki gihano kinatubutse.

8
@@@@ 2020-03-17 23:05:54

Uwo w’uruhara agize amahirwe,azavamo umusatsi warameze!!!!Mbega ubugome buvanzemo ubugoryi...

9
Kevin 2020-03-17 20:34:46

Icaha nikibi peeee.
Ariko nkaba bazava mu buroko bafite imyaka ingahe???

10
Ndacyayisenga vedaste 2020-03-17 20:19:08

Ubutabera nibuganze rwose!
Ubuse ko bishongoraga ngo nta shene idacika, buriya imyaka 25 bazayimaramo basohoke atari abakecuru bazaba bakibasha!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza