Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Immaculate Kandathe afatanyije na Balymus Music School batangije umushinga bise ‘Kandathe Project’ ugamije gufasha abakobwa bafite impano yo kuririmba no gucuranga ndetse n’ababyiyumvamo ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri.
Ni umushinga wo kwishyurira abakobwa batanu bafite impano n’inyota y’umuziki, Kandathe azafatanyamo n’ishuri rya muzika Balymus Music School risanzwe rifitanye imikoranire n’Inteko Nyarwanda y’Umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy).
Iri shuri ritanga amasomo yo gucuranga no kuririmba ryibanda cyane cyane mu guteza imbere kwandika, gusoma ndetse no gucuranga amanota ya muzika.
Binyuze muri uyu mushinga wa ‘Kandathe Project’ abakobwa bazatoranywa bazishyurirwa kwiga amasomo yo gucuranga Piano, Guitar na Solfege, amasomo baziga mu gihe cy’umwaka.
Kandathe usanzwe utuye muri Leta Zuze Ubumwe za Amerika yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusura u Rwanda akabona ko hari abana b’abakobwa baba bafite impano y’umuziki cyangwa bawukunda ariko badafite ubushobozi bwo kuwukora aribwo yahisemo gushaka ubufasha yatanga.
Ati “Nyuma rero naje kugirana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco(RCHA), bangira inama yo kuba nakora uwo mushinga wo gutanga umusanzu wanjye mu gufasha abana bafite impano ariko nkibanda ku bakobwa.”
Umuyobozi w’iri shuri, Bimenyimana Alphonse yavuze ko bateganya gushyira imbaraga mu gushaka afatanyabikorwa batandukanye kugira ngo umubare w’abanyamuziki b’umwuga wiyongere kuko byagaragaye ko nawo ari umwuga watunga uwukora igihe yabikoze kinyamwuga ndetse bikaba byanakangura ubwenge ku bana.
Abifuza guhatanira aya mahirwe barasabwa gusura urubuga rw’iri shuri kugira ngo babone ibisabwa byose. Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira tariki 15 Mata 2022.
Inkuru bifitanye isano: Ishuri rya muzika ‘Balymus Music School’, ryatanze impamyabushobozi za mbere
Reba indirimbo y’uyu muhanzikazi ’Immaculate Kandathe’ wemeye gufasha abakobwa bifuza kwiga muri iri shuri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!