Mu Rwanda abahanzi bavuka umunsi ku wundi ndetse iyo uraranganyije amaso mu ndirimbo zisohoka buri cyumweru ziba ari nyinshi, kandi hafi ya zose ukumva zifite icyanga.
Ibi bigendana n’uko ubuzima busa nk’ubworoshye ugereranyije na kera cyane ko umuhanzi atagipfa gupfukiranwa iyo afite impano igaragarira buri wese.
Ubu benshi batinyutse umuziki ndetse ubona n’ab’igitsinagore bitinyaga basigaye ari benshi n’ubwo umubare wabo ugereranyije n’abagabo ukiri hasi. Mu rwego rwo gukomeza guteza umuziki imbere, IGIHE yakusanyije urutonde rw’abahanzi bakizamuka umuntu yakwitega mu minsi iri imbere.
Lee Dia
Umuhanzikazi Abijuru Lydia “Lee Dia’’ uri mu bize mu ishuri ryisumbuye ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo nyuma rikaza kwimukira i Muhanga; ni umwe mu bari kuzamuka neza.
Uyu mukobwa abarizwa mu itsinda rya Sea Stars rigizwe n’abakobwa b’abavandimwe baririmba banicurangira ariko akaba n’umuhanzi ku giti cye. Aheruka no gushyira hanze EP yise “Meant To Be’’ iri mu njyana zirimo RnB/Soul na Neo Soul.
Lee Dia ubusanzwe kandi anakina amakinamico ndetse abarizwa muri Mashirika Rwanda na Ishyo Arts Centre. Afasha abahanzi muri Studio ndetse no mu bitaramo, akaba umwanditsi w’indirimbo, akanacuranga ‘Acoustic Guitar.
Umva indirimbo zigize EP y’uyu mukobwa aheruka gushyira hanze ukanze hano.
RunUp
RunUp amazina ye asanzwe ni Kwizera Emmanuel Prince, akaba akora injyana ya Afrobeats. Yatangiye umuziki umwaka ushize. Afite imyaka 18 y’amavuko.
Abahanzi yakuze afatiraho urugero harimo Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy , Tom Close , Bruce Melody, Justin Bieber and Michael Jackson. Ubu agezweho mu ndirimbo yitwa ‘See’.
Melissa Nyarwaya
Melissa Nyarwaya ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu Rwanda. Uyu mukobwa yatangiye kumenyekana mu muziki mu ntangiro z’uyu mwaka binyuze mu bihangano bitandukanye yagiye ashyira hanze birimo iyo yise “Uyu” ndetse na “My Dreams” yahuriyemo na Davis D.
Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2022 ariko ntiyahita amenyekana, gusa muri uyu mwaka nibwo yigaragaje cyane ndetse bamwe bamushyira ku rutonde rw’abatanga icyizere mu myaka iri imbere.
Young Zaki
Uyu musore aririmba yibanda ku njyana ziganjemo Hip Hop. Aheruka kwamamara ku mbuga nkoranyambaga muri ‘freestyle’ yakoreye muri Up Trend Podcast yise ‘Motari’. Icyo gihe yishimiwe na benshi kubera ubuhanga bwe mu kuririmba n’uko yungikanyaga amagambo.
Yavuze ko ‘Young Zaki’ ryakomotse ku ijambo ry’icyongereza ‘Young’ rivuga umuntu muto ndetse na ‘Zaki’ bivuze ‘Intare’ mu rurimi rw’Iki-Yoruba, rukoreshwa cyane muri Nigeria.
Xson Buntu
Byiringiro Buntu Deogratias winjiranye mu muziki amazina ya Xson Buntu, ni umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muzika nyarwanda. Yagiye bwa mbere muri studio mu 2020.
Umwaka ushize yarangije kaminuza mu y’u Rwanda ishami rya Huye muri General Nursing (Ubuforomo). Iyo muganiro akubwira ko n’ubwo yize ubuforomo, yakuze akunda umuziki mu buzima bwe.
Neema Rehema
Ubusanzwe yitwa Mutesi Neema Rehema ariko yahisemo gukoresha mu muziki amazina ya Neema Rehema. Yihariye kuba ari mu bakobwa batanu bari mu mfura z’ishuri ryisumbuye ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo nyuma rikaza kwimukira i Muhanga.
Uyu mukobwa ubusanzwe na we ubarizwa mu itsinda rya Sea Stars ariko akaba n’umuhanzi ku giti cye. Mu minsi ishize yashyize hanze yashyize hanze Extended Play[EP] igizwe n’indirimbo esheshatu yise “ ‘We’ Chapter 1”.
Reka twumvane indirimbo zigize iyi EP y’uyu mukobwa ukanze hano
KidFromKigali
KidFromKigali, ni umuhanzi w’imyaka 25. Yatangiye kumenyekana aririmba ‘Freestyle’ ku mbuga nkoranyambaga guhera mu 2019. Uyu musore akenshi mu muziki we yibanda ku kuririmba mu Cyongereza.
Ni umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bashoboye kugaragara kuri BBC1Xtra. Uru rubuga ni urwa BBC, ruha abanyempano rugari bakagaragaza impano zabo.
Yugi Umukaraza
Umuhanzi Yugi Umukaraza usanzwe ari umwarimu wo kuvuza ingoma mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.
Uyu musore ubusanzwe witwa Iradukunda Aimable, yasoje amasomo ku Nyundo mu gihe kimwe na ba Kenny Sol mu mwaka wa 2018.
Pamaa
Pamaa[Ndatimana Thierry] ari mu bahanzi batanga icyizere mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bwe. Uyu muhanzi yigeze kubwira IGIHE ko yakuranye inzozi zo kuzaba umuraperi, ariko uko iminsi agenda abona atari injyana yamuteza imbere ahindura icyerekezo.
Uyu musore w’imyaka 23 mu ntangiro z’uyu mwaka yinjijwe mu muziki na Producer Li John bavukana.
J-Sha
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’abakobwa babiri b’impanga bariri, banaherutse kurangiza mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Iri tsinda rizwi ryinjiranye mu muziki izina rya ‘J-Sha’. Rigizwe n’abakobwa b’impanga bitwa Bukuru Jennifer na Butoya Shakira barangije mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!