Abanyamuziki bibumbiye mu Itsinda ry’Umuziki rya John 316 Vocal Band risanzwe rimenyerewe mu gusubiramo indirimbo, muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 bashyize hanze indirimbo bise ‘I see the Light’ itanga ihumure.
Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi 13 batandukanye ryashinzwe mu 2020. Abarigize bishyize hamwe kugira ngo babashe guhuza imbaraga mu bihangano byabo.
Nk’abandi Banyarwanda bose muri ibi bihe, bifuje kugira umusanzu batanga mu gihe cyo kwibuka basohora indirimbo.
Iyi ndirimbo ‘I see the Light’ ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kwibuka biyubaka, barwanya ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu bagize iri tsinda Peace Hoziana wamenyekanye ubwo yitabiraga East Africa’s Got Talent yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo gusohora iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga ihumure ku Banyarwanda mu bihe byo kwibuka.
Ati “Twabonye ibihe byo kwibuka byegereje twifuza gukora ikintu gishobora guhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye, nuko dukora indirimbo igaragaza amateka y’Abanyarwanda kandi ikabahumuriza, ikabaremamo icyizere cy’ubuzima.”
Yakomeje avuga ko gusohora indirimbo nk’iyi igaragaza ibyabayeho aba ari ukurinda amateka ndetse hirindwa ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Ati “Buriya amateka aratwigisha, iyo abari bahari muri kiriya gihe batubwiye ibyo banyuzemo bidutera agahinda, ugahitamo kuba wabikoraho mu kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.”
Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe u Rwanda rwatangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubutumwa bwose butangwa bugamijwe kwibuka abanyarwanda biyubaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!