IGIHE

Abafite ubumuga bagiye kumurika imideri mu birori mpuzamahanga bizabera i Kigali

2 9-10-2019 - saa 15:29, Nsengiyumva Emmy

Abafite ubumuga butandukanye bazamurika imideri mu birori mpuzamahanga bya “Toza Fier”, bizabera i Kigali mu kwezi gutaha.

Toza Fier ni ibirori mpuzamahanga bitegurwa na Fondation Kontinentale. Bibera mu Karere k’Ibiyaga bigari, byatangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byitezwe ko ibi birori bizabera mu Rwanda mu Ugushyingo 2019 ubwo hazaba hizihizwa icyumweru cyo kuzirikana ku bafite ubumuga.

Nk’uko abari gutegura ‘Toza Fier’ babitangaje, abafite ubumuga bo mu Rwanda bifuza kuzamurika imideri basabwe kuzitabira ijonjora ry’ibanze riteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2019 kuri Maison des Jeunes ku Kimisigara.

Abafite ubumuga bifuza kumurika imideri bahawe ikaze, nta kindi basabwa uretse kuba ari umuntu ufite ubumuga ariko unafite impano yo kumurika imideri.

Si kenshi ibirori nk’ibi biba mu Rwanda. ‘Toza Fier’ izabamo igikorwa cyo kumurika imideri byitezwe ko izitabirwa nabamurika imideri bo hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu bihugu bigize akarere k’Ibiyaga bigari.

Abamurika imideli bafite ubumuga bahamagariwe kwiyandikisha mu bazakora muri ibi birori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukama Teta 2019-10-09 09:44:06

Ibi bizanye impinduka cyane bizahindura byishi bizatinyura Abana bacu bumvako badashoboye kubera kubana nubumuga courage tubari inyuma murashoboye

2
Mukama Teta 2019-10-09 09:44:04

Ibi bizanye impinduka cyane bizahindura byishi bizatinyura Abana bacu bumvako badashoboye kubera kubana nubumuga courage tubari inyuma murashoboye

Kwamamaza