IGIHE

Ndacyari mu nzozi-Ibyishimo bya Muhayimana Martin winjiye mu muziki afite imyaka 53

2 27-03-2020 - saa 21:21, Nsengiyumva Emmy

Sosiyete ya Alain Muku yitwa Boss Papa yatangiye gufasha Muhayimana Martin, umuhanzi mushya uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamaze no gushyira hanze igihangano cye cya mbere.

Muhayimana w’imyaka 53 yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Ndi mu nzozi”. Uyu mugabo mu magambo ye yumvikana nk’ukiri mu nzozi bitewe n’iyo ntambwe yateye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020. Igaragaramo bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye barimo Ngabo Léon uzwi nka Njuga, Mukarujanga, Yaka wabiciye ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.

Mu kiganiro cyihariye Muhayimana yahaye IGIHE yavuze ko ku bwe atarakira uko yinjiye mu muziki nkuko yabihoranye mu nzozi.

Muhayimana Martin ni umugabo wavutse mu 1966, arubatse afite umuryango w’abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri.

Uyu mugabo avuka mu Murenge wa Rusarabuye, mu Karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Yageze i Kigali mu 2012 ubwo yari ari gushakisha akazi k’ubuyede. Nyuma y’igihe yatangiye gukora akazi ko gutunganya ubusitani, ari nako kamufashije guhura na Alain Muku wiyemeje kumufasha gukora umuziki.

Uko Muhayimana yahuye na Alain Muku

Muhayimana avuga ko atari azi Alain Muku cyakora ngo yumvaga izina rye gusa ariko atamuzi cyane.

Alain Muku yamusanze aho akorera, akanaharara izamu. Nyuma yo kuganira no kumenyana Muhayimana yasabye Muku ko yamufasha agasohora indirimbo ze.

Alain Muku yamubajije indirimbo afite undi amuhereza igitabo cyari kirimo indirimbo zirenga 120 zanditse neza. Ibi byatumye Alain Muku yemera gufasha uyu musaza.

Muhayimana yagize ati ”Nta masezerano turagirana kuko njye sindakira ko ndi umuhanzi, ndacyari mu nzozi, icyakora nizimara kuba indirimbo eshanu wenda bwo nzaba nabyakiriye, tuzasinyana.”

Umunsi wa mbere muri studio

Kimwe na benshi mu bahanzi, umunsi wa mbere wa Muhayimana muri studio wamuteye ubwoba.

Yagize ati ”Umunsi wa mbere nari mfite ubwoba, barambwiye ngo ninambare mbura ibyo nambara, baraje baranyambika. Uziko indirimbo nayibagiwe kandi ari njye wayihimbiye? Namaze nk’umunota nayibagiwe. Byarantonze cyane rwose.”

Uyu mugabo avuga ko nkuko indirimbo ye yitwa “Ndi mu nzozi” nawe akirota kuko atari yamenya icyo azaba cyo, gusa ngo yanyuzwe n’uburyo bamwambitse agiye gufata amashusho y’indirimbo.

Ese mu rugo bari bazi ko Muhayimana yinjiye mu muziki?

Muhayimana yavuze ko atigeze abwira umugore we ko yinjiye mu muziki gusa ngo yari asanzwe azi ko yandika indirimbo.

Yagize ati ”Guhanga byo yari abizi kuko no mu cyaro nasizeyo indirimbo eshatu amakorali n’ubu akiririmba. Ibya studio byo narinumiye ntacyo namubwiye.”

Muhayimana yavuze ko bitewe nuko yari yatumyeho umuhungu we ngo amushyire mu mashusho y’indirimbo, ubwo bari bamaze kuyafata yamusabye kujya kubarira nyina inkuru y’ibyo yabonye.

Yavuze ko mu rugo bumiwe bumvise iyi nkuru ariko bategereje ikizabivamo kuko nabo bameze nk’abari mu nzozi.

Inganzo yaje gute kuri Muhayimana wari usanzwe ari umuzamu utuganya ubusitani?

Muhayimana avuga ko iwabo nta muhanzi wigeze ahaba ngo abe ariwe yakomoyeho impano, cyakora ngo yatangiye guhimba kera ndetse kugeza ubwo batangiraga gukora yari amaze kwandika byibuza indirimbo 200.

Muri izo ndirimbo izigera kuri eshatu amaze kuzifatira amajwi harimo na “Ndi mu nzozi” yamaze gusohora.

Uyu musaza mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo akunda cyane iza Kizito Mihigo, Rugamba Sipiriyani na Alain Muku.

Mu muziki usanzwe Muhayimana ni umufana ukomeye wa Nsengiyumva Igisupusupu, King James na Clarisse Karasira.

Mu buzima bw’umuziki, Muhayimana avuga ko uretse indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yifuza kuzakorana isanzwe na Nsengiyumva Igisupusupu.

Reba ikiganiro kirambuye na Muhayimana Martin

Umva hano indirimbo "Ndi mu nzozi" ya Muhayimana

Muhayimana Martin avuga ko atariyumvisha neza uko yinjiye mu muziki wahoze ari inzozi ze
Muhayimana Martin asanzwe ari umuzamu utunganya ubusitani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahirwe 2020-03-29 07:16:29

Ikigaragara imiruho yamushajishije imburagihe, kuko imyaka afite 53 ni mike ntago yakabaye afite iminkanyari kuriya.

2
Islam abia 2020-03-27 21:42:08

Imana niyo iba izi iherezo ryumuntu mubuzima bwe bwose kandi mwifurije amahirwe masa .

Kwamamaza