IGIHE

Makanyaga Abdoul yasubiyemo indirimbo ye “Urukundo” imaze imyaka 38

6 19-03-2020 - saa 14:44, Nsengiyumva Emmy

Makanyaga Abdoul yasubiyemo indirimbo “Urukundo” nyuma y’imyaka irenga 38 mu rwego rwo kuyivugurura no kwibutsa abakunzi b’umuziki we uburyohe bw’iki gihangano.

Makanyaga muri iyi minsi ari gusubiramo indirimbo ze zakunzwe kuva kera afatanyije na sosiyete yiyemeje gushyigikira abahanzi bo ha mbere bise “Indongozi muzika”.

Iyi sosiyete yashinzwe mu rwego rwo gushyigikira abahanzi bakuze kenshi baba badafite n’ubushobozi, kimwe mu byo bari kubafasha ni ugusubiramo indirimbo zabo zigakorwa mu buryo bugezweho bituma zongera gucurangwa no muri iki gihe.

Amasezerano hagati y’impande zombi ateganya ko nibamara gusubiramo indirimbo zabo zakunzwe hambere, aba bahanzi bazanafashwa gukora inshya.

Makanyaga nk’umwe mu ba mbere basinye muri iyi sosiyete ari no mu batangiye gufashwa gusubiramo indirimbo.

Nyuma yo gusubiramo “Mukamurenzi” Makanyaga indirimbo ye ya kabiri yasubiyemo ni “Urukundo” akaba yarayikorewe na Producer Trackslayer.

Mu kiganiro na Makanyaga yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yari yarayikoze bwa mbere mu 1981, asanga kuba bayivugurura ari iby’agaciro kuko wasangaga itavuga neza mu byuma bya muzika by’uyu munsi.

Ati ”Iterambere uko riza rikagenda niko rizana ibyaryo, muri iyi minsi wasangaga indirimbo zacu bazishyira mu byuma by’umuziki ntizivuge neza ariko turi gufashwa kuzisubiramo zikajyana n’igihe rero nizeye ko bitugirira akamaro.”

Makanyaga Abdul yamamaye cyane mu muziki wo hambere [ukunze kwitwa ‘Igisope’] ndetse n’uyu munsi akaba akiri mu bahanzi bakunzwe na benshi.

Uyu muhanzi yavukiye ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1947, kugeza ubu ni umwe mu bakuze bakiriho bakora umwuga w’uburirimbyi.

Makanyaga arubatse afite abana n’umugore. Mu rugendo rwe rwa muzika yahereye ku ndirimbo “Urabeho Mariyana” yakoze mu 1971, ariwe uyiyandikiye akanayikorera injyana muri Orchestre “Les Copains” yaririmbiragamo.

Usibye Makanyaga Indongozi muzika inafasha abandi bahanzi barimo Mavenge Sudi, Ngabonziza Augustin, Sophie Nzayisenga, Sengabo Jodas na Ntamukunzi Théogène.

Umva indirimbo "Urukundo" Makanyaga yasubiyemo

Umunyabigwi Makanyaga aracyashoboye gukora indirimbo muri studio kandi zikaryohera amatwi y'abazumva
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Diodone 2020-03-20 07:42:54

Komerpeza Aho Ahubwo Uzahindure Nizindi!

2
Kagabo Faustin 2020-03-20 01:23:24

Iyo umuhanzi atangiye gusubiramo indirimbo ze za cyera cg iz’abandi,inganzo ye iba igiye gukendera.
Iya cyera niyo nziza pe.

3
Frank 2020-03-20 00:00:45

Bahanzi bakuze, mpereye kuri Abdul.
Mu by’ukuri ntawe udakunda amafaranga, ariko icyo mbona cyo mugiye gusiga inkuru mbi imusozi. Wari ukwiye gukora ubushakashatsi mbere yo kujya muri studio,ukareba uburyo ibihangano byanyu by’umwimerere bikunzwe cg byakirwa. Ndi mu b’ubu, ariko sinata umwanya kuri za Dede,ngo bamwe bagusha imvura.
Ubu se uradufasha iki mu gusigasira Karahanyuze? Ko na zo ari amwe mu mateka agaragaza ubuhanga mwahoranye?! Basi ko wategura ibitaramo abazikunda ko tuzabyitabira ariko mukareka kwangiza? Aagambo yego ni amwe,ariko umwimerere w’iriya ndirimbo wamaze kuwangiza. Urashaka se kutubwira ko bazazicuranga zombi? Simbihamya. Ntabwo zanze kujya mu byuma kuko uko ziri kurahagije. Have rero sigaho ntuzongere. Njye kuri njye urimo uriyangiriza

4
Ko 2020-03-19 19:32:20

Oya iyambere niyo nziza ,Mzee Makanyaga, komeza wemeze abo baswa ! Ngo ni ndongozi muzika.

5
Jojo 2020-03-19 13:16:19

Azasubiremo na Eliza chérie, ni indirimbo yanyuze benshi.

6
coco 2020-03-19 09:20:57

Ko numva se iya mbere ariyo nziza?

Kwamamaza