IGIHE

Ariel Wayz wo muri Symphony Band yashyize hanze indirimbo icuranze mu njyana itamenyerewe mu Rwanda

1 15-03-2020 - saa 18:44, Uwiduhaye Theos

Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] usanzwe azwi muri Symphony Band iri mu ziyoboye mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo iri mu njyana Electronic dance music (EDM) idakunze gukorwa na benshi mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yise ‘The Boy from Mars’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jumper Keellu wo mu Rwanda afatanyije na Karazu wo muri Indonesie naho amashusho akorwa na Gabin Ty. Amagambo yose arimo yanditswe na Ariel Wayz.

Ariel yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa buganisha ku mukobwa wakunze umuhungu wo mu ntekerezo usa naho atabaho, nk’umuhanzi akamwita uwo kuri mubumbe wa Mars.

Ati “Mvuga ko ari indirimbo y’urukundo. Ariko ikaba isa nko kugira urukundo rwo mu ntekerezo, ukaririmbira umuhungu waturutse ku mubumbe wa Mars, muri rusange ni indirimbo y’urukundo.”

Yakomeje avuga ko agiye kujya akora indirimbo zitandukanye ku giti cye ariko na none agafatanya n’itsinda rya Symphony naryo ryatangiye kujya rikora ibihangano byaryo ku giti cyaryo.

Uwayezu Ariel yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’Umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Uyu musore witwa Jumper Keellu wakoze ingoma y’iyi ndirimbo asanzwe akora izindi ndirimbo ziri mu njyana ya Electronic Dance Music.

Jumper Keellu yavuze ko impamvu yahisemo gukora uwo muziki ari uko ariwo yisangamo cyane kurusha izindi njyana ndetse ukaba unabyinitse ku buryo byorohera abashaka kwidagadura.

Mu ndoto ze kimwe arashaka kuzamura ibendera ry’u Rwanda umuziki nk’uyu nawo ugakundwa ariho uturutse.

Ati “Ndashaka kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda, abantu bakamenya ko Electronic Music natwe twayikora kandi imeze neza.”

Uyu musore asanzwe atunganya indirimbo ariko ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki. Yavuze ko ashaka gutera ikirenge mu cya David Guetta, we akaba uwo muri Afurika.

Uwayezu ni umunyempano wize umuziki ku Ishuri ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga
Ariel Wayz asanzwe ari umuririmbyi wa Symphony Band ikunze kuririmba mu bitaramo bitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GAGA 2020-03-17 00:19:57

she’s cute and sings very well.

Kwamamaza