IGIHE

Aline Gahongayire yahimbiye indirimbo umwana we witabye Imana akivuka

0 3-09-2024 - saa 12:56, Rachel Muramira

Umuramyi Aline Gahongayire yakoze indirimbo yise “September 6” yatuye umwana we wapfuye akivuka, mu gihe yari yiteguye kumusasira no kumuheka.

Mu 2014, ku wa 6 Nzeri, ni bwo Aline Gahongayire uzwi nka "‘Dr. Alga" yibarutse umwana w’umukobwa ariko yitaba Imana akivuka.

Uyu Muyobozi Mukuru w’Umuryango uhumuriza abababaye barimo n’abana "Ndineza Organization", yongeye kugaragaza ko mbere yo kwibaruka yahoraga asaba Imana kuzamuha umwana mwiza.

Yabigarutseho mu kiganiro yashyize kuri Shene ye ya YouTube, asobanura ahaturutse igitekerezo cy’indirimbo yise "September 6" yakoreye uyu mwana we utaragize amahirwe yo kubaho.

Gahongayire yavuze ko ubwo yatwitaga, abari hafi ye bamubwiraga ko azabyara umuhungu, ni ko guhita amushakira n’izina ‘Yuhi’, kuva icyo gihe batangira no kujya bamwita Mama Yuhi.

Yavuze ko rimwe yatekereje ko atwite umukobwa bimutera amatsiko, nyuma yo kwisuzumisha asanga ari we atwite nk’uko yabyifuzaga, asabwa n’ibyishimo.

Yashimangiye ko mu buzima bwe atazibagirwa ubwo yakiraga umwana yibarutse ari mwiza, asa nk’uko yifuzaga, ariko yashizemo umwuka.

Ati "Tariki ya 6 Nzeri 2014 hari ku Cyumweru mu gitondo, gusasa ntibyampiriye. Baramunzaniye ndamureba maze kumukubita amaso, mbona ni wa mukobwa nari narasabye Imana. Gifite ibisatsi byinshi, gifite ibitoki binini, nk’uko najyaga musaba Imana nkimutwite, ni ko yamumpaye.”

Dr. Alga yananiwe kwakira ko yakiriye umwana washizemo umwuka

Aline Gahongayire "Dr. Alga" yavuze ko yari afite amatsiko menshi ku mwana we, yibaza uko azajya amusasira mu cyumba cyiza yari yaramuteguriye cyiganjemo amabara asanzwe ajya mu byumba by’abana.

Yongeyeho ati “Ndamusasira, ndamwambika, imyenda nifuzaga ni yo bamwambitse, hanyuma rero ntabwo namushyize muri ’berceau’ [igitanda cy’abana], ahubwo namushyize mu isanduku, asasirwa mu gituro.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu buzima bwe, ikintu cyiza yabonye kuva abayeho ari umwana we. Ibyo yabonye byaherekejwe n’ibaruwa yoherereje Imana.

Ati “Ntakizandutira uburyo nabonyemo umwana wanjye w’umukobwa ‘Ineza’ nubwo hari ibintu byinshi umuntu abona. Natuje akanwa kanjye ndavuga nti ‘Mana iyi ni ibaruwa nkwandikiye y’urukundo’. Numvise ijwi mu mutima wanjye rivuga ngo uri Ineza kandi nguhaye amahoro.”

Nyuma yaho, Gahongayire yasigaye mu bihe bimukomereye nk’umubyeyi wese wabuze ikibondo, amashereka yikama ntawo konsa, abana n’uburibwe bwo kujya yikama, gusa avuga ko abishimira Imana.

Ati “Ndashima Kristo Yesu kuko iyo mba ntamufite mba narabaye umusazi, ni ukuri pe. Ariko mushimira ko yampaye amahoro kugeza magingo aya ndanyuzwe. Ni ibihe bitibagirana, ni ibihe bitavugwa, ni ibihe byo kudakabya, ni ibihe bitoroshye”.

Uburibwe n’akababaro yanyuzemo byatumye yicara ahimba indirimbo nshya ‘September 6’ ateganya gushyira ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.

Nyuma yo guca muri ibyo bihe ariko Imana yamushumbushije undi muryango ufasha abababaye.

Ati “Ineza yaratashye ariko uyu munsi mfite Ndineza. Kuva nabura Ineza, umutima wanjye warahindutse ntabwo njyewe nabifashe nk’ibisanzwe.”

“Uyu munsi hari abana babasha kurya, hari abishyurirwa ishuri, hari benshi bari mu muryango ‘Ndineza Organization’. Ntabwo ndi umubyeyi wa Ineza, gusa ndi umubyeyi wa benshi."

Aganira na IGIHE, yasobanuye ko ibi bihe byo kwibuka umwana we yifuza kubikora ku Cyumweru, tariki 8 Nzeri 2024, akishimana n’abo mu muryango afasha kandi afata nk’abana be.

Mu ndirimbo zamenyekanye cyane za Aline Gahingayire harimo Ndanyuzwe, Zahabu, Papa w’ibyiza, Asante n’izindi nyinshi.

Aline Gahongayire ashengurwa n'umwana we witabye Imana atamuhetse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza