IGIHE

Abanyempano 10 mu muziki w’u Rwanda bahuriye mu ndirimbo nshya bise “Ndaryohewe”

4 25-03-2020 - saa 17:03, Nsengiyumva Emmy

Abanyempano 10 bakizamuka mu muziki w’u Rwanda bahuriye mu ndirimbo nshya bise “Ndaryohewe” yakozwe ku gitekerezo cya Empire Records, inzu iyoborwa n’Umuraperikazi Oda Paccy.

“Ndaryohewe” ni indirimbo nshya yakozwe mu rwego rwo kugaragariza abakunzi b’umuziki Nyarwanda ko usibye abahanzi b’ibyamamare bazwi hari n’abandi banyempano benshi batarabona amahirwe yo kwamamara.

Oda Paccy uyobora Empire Records yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ari bakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abanyempano mu muziki ariko batazwi.

Yakomeje ati ”Byari bigoye ko twafasha umwe umwe ariko kubahuriza mu ndirimbo imwe ngira ngo buri wese azagira amahirwe yo kumva ubuhanga bw’aba bahanzi.”

Indirimbo “Ndaryohewe” ihuriwemo na Alto, Kevin Skaa, Milly, Ivan Impano, France, Calvin Mbanda, Victor Rukotana, Mozzy Yemba, Ruti Joel na Ariel Wayz ubarizwa muri Symphony Band.

“Ndaryohewe” ni indirimbo y’iminota itanu n’amasegonda abiri, yakorewe muri Empire Records. Abahanzi bose baririmba mu Kinyarwanda usibye Ruti Joël uririmba mu Gifaransa ndetse na France na Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] baririmbye amagambo amwe ari mu Cyongereza.

Oda Paccy yabwiye IGIHE ko amashusho y’iyi ndirimbo azatangira gufatwa mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizaba cyagenje make abantu basubiye mu mirimo.

Umva indirimbo "Ndaryohewe" ihuriwemo n’abahanzi 10 bafite ahazaza mu muziki w’u Rwanda

Indirimbo "Ndaryohewe" yahuriyemo abahanzi icumi bafite impano mu muziki w'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GASONGO 2020-03-25 19:16:01

Mwanzererezi mwe mubona victor rukotana ari underground? ahubwo Paccy ari kumuriraho hit gusa.

2
Finixx 2020-03-25 16:31:27

Iryohey ugutwi pee, niba aruko ntarayimenyera sinzi. Gusa iyi generation bafit amajwi meza. Nkabakobwa bari muriyi generation bafit amajwi arenze pee ureke generation yabakobwa icyuy igihe.

3
Finixx 2020-03-25 16:30:03

Iryohey ugutwi pee, niba aruko ntarayimenyera sinzi. Gusa iyi generation bafit amajwi meza. Nkabakobwa bari muriyi generation bafit amajwi arenze pee ureke generation yabakobwa icyuy igihe.

4
nzizia 2020-03-25 12:49:27

victor rukotana ntago ari umuhanzi ukizamuka. hanyuma uyu mukobwa ariel Wayz mukunda kubi

Kwamamaza