IGIHE

Abahanzi bo muri Diaspora bahumurije Abanyarwanda bahangayikishijwe na Coronavirus

3 16-03-2020 - saa 16:00, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki mu bihugu binyuranye byo hanze bahumurije Abanyarwanda babasaba gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe mu kurushaho guhangana na Coronavirus.

Aba bahanzi bahuriza ku gushima Leta y’u Rwanda uburyo iri kwitwara mu kibazo cya Coronavirus n’uburyo iri gufatanya n’abaturage mu kugihashya.

Muri iyi minsi Coronavirus iri mu bihangayikishije Isi bitewe n’uburyo ikwirakwira cyane. Kuri ubu mu Rwanda hamaze kubona abarwayi bayo batanu.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, kimaze gufata abantu basaga ibihumbi 170; abagera ku 6 526 kibaba cyarabahitanye, mu gihe abasaga ibihumbi 77 bamaze gukira.

Coronavirus ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza ari nayo mpamvu abantu basabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Mu zindi nama zitangwa harimo kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abahanzi baba hanze y’u Rwanda na bo batanze umusanzu wabo mu gukangurira abakunzi babo kurushaho guhashya Coronavirus.

Nsengiyumva Emmanuel [Emmy], utuye muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Houston yabwiye IGIHE ko muri Amerika icyorezo cya Coronavirus cyahinduye ubuzima bw’abantu bitewe nuko bimwe mu bicuruzwa nkenerwa bya buri munsi byashize mu maduka.

Abajijwe uko bayirinda n’inama atanga ku Banyarwanda yashimiye Leta y’u Rwanda umuhate yashyize mu kurinda abaturage.

Yagize ati ”Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zikomeye ugereranyije n’aha ntuye. Icyo nasaba Abanyarwanda ni ugukurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.”

Uyu muhanzi yahumurije abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange abasaba kutagira impagarara.

Yakomeje ati ”Nta mpamvu yo gukuka umutima, ntabwo byarangiye hari uburyo bushoboka bwo kuyirinda kandi turi kwegera impeshyi, bavuga ko igihe cy’ubushyuhe ubukana bwayo buba bwagabanutse kandi wenda n’inkingo zayo zizaboneka, hakurikizwe ibyo dusabwa, dushyire hamwe iki cyorezo tuzagitsinda.”

Coronavirus yibasiye Isi yose kuko imaze kugera mu bihugu byinshi bikomeye ndetse yatumye ibikorwa bikomeye bihuza abantu benshi bihagarikwa.

Nirere Shanel utuye mu Bufaransa yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye mu buzima bw’iki gihugu ariko abaturage bari kugerageza kukirinda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko abantu badakwiye gukuka umutima kuko nubwo iki cyorezo gikaze ariko cyakwirindwa.

Ati ”Tugomba kwirinda guhahamuka, gukurikiza amabwiriza agenda atangwa n’inzego zibishinzwe, abantu bakirinda kubisuzugura ariko nanone hari ibibazo bindi bikomeye ku buryo iki uwakirinda akurikiza amabwiriza kitakabaye gica igikuba.”

Coronavirus yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi ku buryo n’ibihugu itarageramo byashyizeho ingamba zo kuyirwanya no kuyikumira ku butaka bwayo.

Umuhanzi Teta Diana utuye muri Suède, kimwe mu bihugu bitarimo abarwayi benshi ba Coronavirus yabwiye IGIHE ko na bo bakajije ibikorwa byo kwirinda.

Yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gufasha abaturage kwirinda Coronavirus.

Mu butumwa bwe yahumurije Abanyarwanda abibutsa ko nubwo iki cyorezo gikomeye kidakwiye gufatwa nk’iherezo ry’Isi.

Yagize ati ”Ndahumuriza abantu, ikibazo nk’iki cyugarije Isi ntabwo gikwiye gutuma dutekereza ko Isi irangiye. Gisanze turwana n’indwara zinyuranye zikomeye. Iki ni ikibazo kije kizarangira kandi niyo kitarangira tuziga uko twabana nacyo. Twirinde uko tubibwirwa, iki sicyo cya mbere duhuye nacyo.”

Aba bahanzi bahurije ku kuba iki cyorezo kizatera ibibazo mu kazi kabo ka buri munsi ko gukora umuziki ariko atari iherezo ryako. Bavuga ko nubwo kizabatera igihombo ariko ubuzima bugomba gukomeza.

Abanyarwanda basabwe kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.

Umuhanzi Emmy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye bikomeye Leta y'u Rwanda uburyo iri kwitwara mu guhangana na Coronavirus
Teta Diana utuye muri Suède yavuze ko iki cyorezo kitarakaza umurego ariko bakwiye kugira ihumure
Nirere Shanel utuye mu Bufaransa yavuze ko nubwo iki cyorezo giteye inkeke ariko kidakwiye guhagarika imitima abantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
K 250781131573 2020-03-17 04:03:55

Nibyiza kutwihanganisha ariko byaba biza kurushaho hari nakantu bohereje ntavuga ku gafaranga .

2
Jules 2020-03-16 13:57:12

Ibyo Nana avuga nibyo, muri suede abarenga igihumbi nijana bamaze kwandura corona, 7 bamaze kwitaba Imana.
byaba byiza mukosoye inkuru.

3
Nana 2020-03-16 11:02:29

Wibeshye wowe wanditse iyi nkure sweden ifite abantu barenga igihumbi (1000) ubu bamaze kwandura coronavirus; nabatandatu bamaze kwitaba Imana.

Kwamamaza