IGIHE

Korali Elayono yunamiye umuririmbyi wayo witabye Imana

0 19-06-2022 - saa 16:47, IGIHE

Korali Elayono ibarizwa muri ADEPR Remera yifashishije indirimbo “Uratashye’’ mu kunamira umuririmbyi wayo Ngirimana Siméon uherutse kwitaba Imana.

Ngirimana Siméon yatabarutse ku wa 12 Kamena 2022, nyuma y’igihe yari amaze arwaye. Mu kumuherekeza, bagenzi be baririmbanaga muri Korali Elayono bamuririmbiye indirimbo.

Iki gihangano gifite ubutumwa butanga ihumure, ko nyuma y’urupfu hazabaho igitondo cy’umuzuko, aho abapfuye bizera bazongera guhura.

Ku wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022 ni bwo Karali Elayono yasezeye bwa nyuma umuvandimwe wari n’umuririmbyi wabo Ngirimana Siméon. Indirimbo bahanze mu kumusezeraho bayise ‘‘Uratashye’’,

Umuyobozi wa Korali Elayono, Nyiramarora Geneviève, yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Ngirimana Siméon yabaye inkuru y’incamugongo.

Yagize ati “Urupfu rwa Siméon rwaradutunguye kandi ruratubabaza cyane. Nubwo yari amaze igihe kinini arwaye twari dufite ibyiringiro ko azakira ariko Imana yahisemo kumucyura uko niko yabishatse.’’

“Natwe nka Korali Elayono twahisemo kumusezera nk’umwe muri twe twakoranye umurimo w’Imana wari intangarugero dukora indirimbo yo kumusezera. Twanazirikanye ko nk’abizera tuzongera tukabana mu bundi buzima nyuma y’ubwa hano ku Isi burangiye nk’uko ubutumwa buri mu iyi ndirimbo bubisobanura.’’

Yahumurije inshuti n’abavandimwe ba Ngirimana cyane abaririmbyi ba Elayono ababwira gukomera no kwihangana kuko “dufite ibyiringiro ko yatabarutse amahoro’.

Indirimbo “Uratashye” yasohowe nyuma y’igihe gito, iyi korali ishyize hanze indi yise ‘Jambo’, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.

Korali Elayono iri mu zikomeye muri ADEPR, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘‘Gusenga Kwawe’’, ‘‘Umusaraba’’ n’izindi.

Ifite agahigo ko kuba ariyo yegukanye igihembo cya Korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa mu 2014 mu byatanzwe na Sifa Rewards binyuze muri Isange Corporation.

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.” Imaze gukora indirimbo zirenga 300.

Kuri ubu Korali Elayono igizwe n’abaririmbyi 149 bari mu byiciro bitandukanye birimo urubyiruko n’abubatse.

Korali Elayono yo muri ADEPR Remera yunamiye umuririmbyi wayo witabye Imana
Iyi korali iri mu zikomeye muri ADEPR izwi mu ndirimbo nka ‘‘Gusenga Kwawe’’, ‘‘Umusaraba’’ n’izindi
Korali Elayono ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera
Aba baririmbyi bababajwe no kubura mugenzi wabo witabye Imana azize uburwayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza