IGIHE

Pasiteri Zigirinshuti yahishuye uko yagambaniwe agasimbuka urupfu

0 7-01-2024 - saa 18:11, Ntabareshya Jean de Dieu

Pasiteri Zigirinshuti Michel yahishuye uko yasimbutse urupfu ubwo yari muri Mozambique agiye mu ivugabutumwa muri Afurika y’Epfo, uwamutwaraga akaba ari we uraswa.

Ubwo yari agiye gutanga inyigisho ku cyumweru gishize, Pasiteri Zigirinshuti yabanje gushimira Imana ku bikorwa byiza yamukoreye aba ari naho ahera agaragaza ko yasimbutse urupfu.

Uyu mugabo ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR ndetse yanabaye Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri iri torero kuva mu 2012 kugeza mu 2018.

Pasiteri Zigirinshuti yagaragaje uburyo mu 2018 yahagurutse mu Rwanda na RwandAir ariko yiha gahunda yo kuzafata imodoka imukura muri Mozambique yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Ati “Iyo ukora ibintu byinshi hari ubwo wiha gahunda. Nihaye gahunda ndavuga ngo reka mpaguruke mu Rwanda n’indege noneho ningera Maputo [Mozambique] nerekeze Durban [Afurika y’Epfo] kuko ari imijyi isa n’aho yegeranye. Mu by’ukuri gufata indege ni ugupfusha ubusa.”

Uyu muvugabutumwa ngo yiyemeje kuva i Maputo n’imodoka yerekeza Durban muri Afurika y’Epfo hanyuma akazafata indege imukura aho imwerekeza i Cape Town yari ari naho yagombaga kuzava agaruka mu Rwanda.

Ati “Imodoka nagendagamo i Maputo bari baramaze kuyimenya, nta n’ukuntu batari kuyimenya kuko yari irimo igifoto cyanjye kinini. Urumva rero ntiwari kuyihisha icyumweru cyose.”

Yakomeje ati “Kuri uwo mugoroba imodoka yangejeje i Durban izamutse itashye barayirashe kandi bazi ko ari njyewe barashe. Amasasu arambukiranya ashwanyaguza uwantwaraga mu nda yose aramurangiza.”

Yakomeje ashima Imana avuga ko bitangaje kubona n’uwo warashwe atyo akiriho kuko yaje gukurwamo amasasu yari yarashwe mu buryo bukomeye.

Ati “Igitangaje na we ari ho kandi kumuhanduramo ayo masasu, ahantu hose muzi ni ko hari amasasu. Bahanduraga nk’abahandura imvunja ariko ubu ariho uyu munsi.”

Pasiteri Zigirinshuti wirinze gutangaza amazina y’abo avuga ko bari batumye abakoze ibyo bagambiriye kumwica, ndetse ntanavuge umwaka byabayemo, yavuze ko nyuma y’uko bibaye aho yakoraga bahise bitanguranwa bavuga ko yabuze kandi nyamara umuryango we wari utarabitangaza.

Ati “Igitangaje ni ukuntu bamaze kubikora kuko bari bafite ababatumye, bahita bababwira, ababikoze na bo batangira kumera nk’ababyigamba inaha. Babyigambye bate, baravuze bati Michel yarabuze. Kubura nk’umuntu abantu bakwiye kubitangaza ni umuryango we, Polisi hagakurikiraho ikigo yakoragamo. Ibaze ko batangiye gutangaza ko nabuze nageze Capetown.”

Pasiteri Zigirinshuti Michel yavuze ko nyuma y’uko ibyo bibaye batangiye gusaba undi muntu gutangaza ibura rye yifashishije amaradiyo ariko basanga yaraye abonye ikiganiro uyu mupasiteri yari yagiranye na Televiziyo imwe muri Afurika y’Epfo akababwira ko yamubonye akiri muzima.

Ati “Ibaze aho umuntu yumva ko umuntu atsinzwe akamwara, yari yatangaje inkuru y’uko umuntu yabuze wumva ufite ibihamya bifatika kuko uzi icyo wakoze. Yaratwimanye Imana n’ihabwe icyubahiro.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe mbura amashyi akwiriye, sinzi urugero rw’uburyo twamushimiramo, sinzi urugero rw’amaturo twatura, sinzi imivugo twamuhimbira, sinzi uko twamubyinira ntabwo nzi ibyo twakora kuko nta rugero rwabyo twabona nshuti zanjye. Urupfu urarubona ko rwaje, ukumva uranarwakiriye, ukumva wasezera ku kubana n’umugore, inshuti n’umuryango ariko Ndata wa twese akavuga ngo uriho kandi uracyariho.”

Mu 2018 ni bwo Pasiteri Zigirinshuti yirukanwe muri ADEPR ku kazi k’ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa, azira kugata atabimenyesheje ubuyobozi.

Mu kwiregura yavuze ko muri Werurwe 2018 yagiye mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza bizwi ndetse ibaruwa imutumira yanyujijwe ku Muvugizi wa ADEPR [yari Rev. Karuranga Euphrem], anabimenyesha Umuvugizi wungirije asaba uruhushya ariko birengwaho arirukanwa.

Uyu muvugabutumwa ari mu bo muri ADEPR batarya iminwa mu gihe bashaka gutambutsa ubutumwa bw’ibikeneye gukosorwa. Ibyatumye akundwa ndetse bigahurirana n’uburyo abara inkuru iyo abwiriza, bikaryohera abamukurikira.

Pasiteri Zigirinshuti Michel yahishuye uko yagambaniwe ngo yicwe Imana igakinga akaboko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza