Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’aba’ahandi ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan basabwa kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan.
Isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.
Mu butumwa bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wishimiye ko basoje igisibo neza ndetse n’abayisilamu basabwa gukomeza kwitwara neza.
Bibukijwe ko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko batagomba gukora ibirori.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yabanje gutegurwa ku buryo mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.
Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko ibitemewe ku bayisilamu ari ugutumira inshuti n’abavandimwe bagakora ibirori mu ngo nk’uko bisanzwe bigenda ariko ko bashobora gusangira ndetse abasaba kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga igihe turimo cy’icyunamo. Tugomba guhora twibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yateguwe inashyigikirwa n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy’abanyarwanda. Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wifatanyije n’imiryango yabuze ababo kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomeza kubaho.”
“Turasaba abayisilamu kandi gukomeza umuco dutozwa n’idini yacu wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaba hafi.”
Sheikh Harerimana yashimye Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zirangajwe imbere na Paul Kagame bakarokora Abanyarwanda, bakimakaza imiyoborere myiza, bagaca amacakubiri n’ivangura.
Abayisilamu kandi basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ubusanzwe umunsi wa Eid al-Fitr uba ari umunsi w’ibyishimo ku bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori by’ubusabane, ariko kuri ubu basabwe kubahiriza amabwiriza agendanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyisilamu Ingabire Sophie yagaragaje ko nubwo umunsi wabo uhuriranye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari gushima Imana yabanye nabo kandi ko icya mbere ari isengesho aho kujya mu bikorwa byo kwishimisha.
Yagaragaje ko nubwo usanga abayisilamu bitwararika mu gihe cy’igisibo bakwiye kujya bakomeza gukora neza no kwitwara neza no mu minsi isanzwe kuko ari ibyo Imana ibashakaho.
RMC yagaragaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan hatanzwe inkunga ku miryango ibihumbi icyenda.
Hatanzwe kandi miliyoni 27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya bihabwa Imiryango 5000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!