Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yagaragaje ko 62% by’Abanyarwanda bakoresha internet nubwo hakiri byinshi byo gukorwa ngo ikoranabuhanga rikomeze kwimakazwa.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru muri Muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Kunda Esther, ubwo yari mu nama ya Rwanda Internet Governance Forum (Rwanda IGF)
Iyi nama ifatwa nk’urubuga ngarukamwaka ruhuza abo mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko, abashakashatsi na sosiyete sivile, bagamije kurebera hamwe uko hatezwa imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya internet.
Kunda yavuze ko uko ikoranabuhanga rikomeza kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ari na ko hagenda hiyongera umubare w’abarikoresha.
Ati “Ubu abakoresha internet bageze kuri 62% mu gihugu, ni intambwe ikomeye. Ibi biterwa n’ishoramari rikomeye mu miyoboro y’itumanaho, serivisi z’ikoranabuhanga, politiki nziza n’ingamba zashyizweho na Leta. Ariko hari n’icyuho ku bijyanye no kuyigeraho no kuyikoresha mu buryo bufite umumaro ku baturage bose.”
Yagaragaje imbogamizi ku baturage bo mu bice by’icyaro, abadafite ubushobozi bwo kuyigurira cyangwa abayikoresha ariko badafite ubumenyi buhagije.
Ati “Hari icyuho mu buryo abantu bagera kuri internet. Ntibyoroshye kuri bose, si bose bayifite ku giciro kiboroheye, kandi si bose bazi kuyibyaza umusaruro. Ibyo byose bikwiye kuba ku murongo w’ibiganiro byacu ngo dufatanye gushaka ibisubizo bihuriweho.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rugomba gukomeza kuba ku isonga anasaba ko politiki nziza zisanzwe zihari zo kwimakaza ikoranabuhanga zishyirwa mu bikorwa, zigatanga impinduka zifatika ku mibereho y’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera wari unahagarariye ubuyobozi bwa RICTA, Alex Ntale, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Yavuze ko nubwo ibiciro bigisa n’ibiri hejuru, bishingiye ku kuba ubwitabire bw’abakoresha internet nabwo bukiri hasi, asaba ko Abanyarwanda kurikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Bimeze nka bimwe by’igi n’inkoko kumenya ikibanza. Kugira ngo igiciro kigabanuke haba hakenewe ko abantu benshi bakoresha serivisi, iyo ufite abantu benshi bakoresha serivisi n’ibiciro uba ubasha kubigabanya."
"Icyo twasaba inzego zose dukorana ni ugukangurira Abaturarwanda n’abaturage bacu kumenya ko iyo akoresheje serivisi z’ikoranabuhanga aba ari gufasha ya serivisi no kuba cya giciro cya internet cyagabanuka.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo igiciro cya internet kibe cyagabanuka, ariko yemeza ko bizanashingira ku buryo Abanyarwanda bari kwitabira kuyikoresha.
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye, ashimangira ko bazakomeza kwimakaza imikoranire myiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!