IGIHE

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu gushaka itike y’imikino nyafurika

1 21-05-2019 - saa 08:56, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball ikomeje kudahirwa n’imikino y’akarere ka gatanu yo gushaka itike y’imikino nyafurika ya All Africa Games iri kubera muri Uganda, aho yaraye itsinzwe umukino wa kabiri yahuyemo na Uganda amaseti 3-1.

U Rwanda rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Kenya mu mukino wa mbere wabaye ku Cyumweru ku maseti 3-0 (25-10, 25-17, 25-10).

Iyi kipe y’abagore itozwa na Mudahinyuka Christophe yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Mbere, aho yahuye na Uganda yakiriye iyi mikino mu Mujyi wa Kampala mu nzu y’imikino ya Lugogo.

Uganda yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-21, u Rwanda rutsinda iya kabiri kuri 25-21 mu gihe andi maseti abiri ikipe y’u Rwanda yayatsinzwe itabashije kugeza ku manota 20, umukino urangire itsinzwe 3-1 (25-21, 21-25, 25-19, 25-17).

Iyi mikino y’akarere ka Gatanu yitabiriwe n’ibihugu bine birimo Uganda yakiriye irushanwa, Kenya, Rwanda na Ethiopia.

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rurakina na Ethiopie mu mukino warwo wa gatatu guhera saa 17:00 z’i Kigali .

Misiri yikuye muri iyi mikino yo gushaka itike ku munota wa nyuma. Ikipe izaba iya mbere, izahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika ya All Africa Games izabera i Rabat muri Maroc muri Nzeli uyu mwaka.

Abakinnyi 12 bagize ikipe y’u Rwanda: Munezero Valentine, Dusabe Flavia, Euphrance Niyotumukesha , Ernestine Akimanizanye, Musaniwabo Hope, Benitha Mukandayisenga, Delphine Uwicyeza, Uwamahoro Béatrice, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Nzayisenga Charlotte, Hakizimana Judith na Mukantambara Séraphine.

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri rwahuyemo na Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ruth 2019-05-21 04:35:50

Ubundi bajya gutsindwa banyuze hehe bajyayo gutsindwa na Uganda birambabaje pe

Kwamamaza