IGIHE

U Rwanda ruzakira Irushanwa ry’Isi muri Beach Volleyball rizitabirwa n’amakipe 56

0 12-07-2019 - saa 08:33, Eric Tony Ukurikiyimfura

Guhera tariki ya 21 Kanama, u Rwanda ruzakira irushanwa ry’Isi rya Beach Volleball ribera mu bihugu bitandukanye, aho rizamara iminsi ine ribera mu Karere ka Rubavu, rikitabirwa n’amakipe 28 y’abagabo n’andi y’abagore.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), u Rwanda rwasabye kwakira iri rushanwa ryiswe ‘Rubavu Beach Volleyball Tour’.

Nyuma yo gusanga rwujuje ibisabwa, Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIVB) ryemereye u Rwanda kuryakira guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 24 Kanama 2019, aho rizabera ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu mu Burengerazuba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa FRVB, Karekezi Léandre yavuze ko hashize umwaka u Rwanda rwemerewe kwakira iri rushanwa ndetse guhera ubwo na rwo rukaba ruri gukora ibishoboka byose ngo rizagende neza.

Ati ”Iri rushanwa hashize umwaka turimenyeshejwe. Imyiteguro na yo imaze umwaka kubera ko harimo ibikorwaremezo bisaba igihe ngo bitungane bitewe n’uko hari ibikorwa tuba tugomba kuzuza kugira ngo baduhe iri rushanwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu imyiteguro irimbanyije, aho bari kunoza ibyo basabwe na FIVB birimo kubaka aho abazareba iri rushanwa bazajya bicara.

Ati “Igisigaye ni ugutangira kubaka ibibuga tubitegura neza, tukanubaka aho abantu bazicara bareba irushanwa. Navuga ko dusa n’abacyerereweho gato ariko turi hafi kubitangira. Kuri gahunda y’ibikorwa twumvikanye na FIVB ibintu byose bihagaze neza muri rusange”.

Umunyamabanga wa FRVB, Mfashimana Adalbert yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 28 y’abagabo n’andi 28 y’abagore, rizakinwa mu byiciro bibiri bitandukanye.

Hazabanza kuba irushanwa ryo gukuranamo ku makipe 16 asanzwe, aho ane muri yo azabasha gukomeza, azisanga mu kindi cyiciro kizaba kirimo amakipe 12 yatumiwe na FIVB (agomba kuba ari muri 20 ya mbere ku Isi muri Beach Volleyball) kugira ngo hakorwe tombola y’irushanwa nyir’izina.

Aya makipe 16 azashyirwa mu matsinda, ayitwaye neza ajye mu cyiciro cyo gukuranamo kugeza ku mukino wa nyuma ubwo hazaboneka ikipe ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Rurangayire Guy, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose iri rushanwa rikagenda neza.

Muri buri cyiciro, hagenwe ibihumbi $10 azahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana, aho iya mbere izahabwa igikombe na $5000.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda, rizarangwa n’imikino 86 y’amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.

Mu makipe 28 azitabira muri buri cyiciro haba mu bagabo n’abagore, hazaba harimo atatu yo mu Rwanda, aho abakinnyi bazitabira iri rushanwa bazatoranywa hagendewe ku manota bagize mu marushanwa atatu y’imbere mu gihugu yamaze gukorwa.

Amakipe yose azakina iyi Rubavu Beach Volleyball Tour azamenyekana iminsi 21 mbere y’uko irushanwa nyir’izina ritangira.

U Rwanda ruzakira Irushanwa ry’Isi rizabera i Rubavu mu kwezi gutaha
Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka iri rushanwa rikagenda neza
Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre yavuze ko imyiteguro y'iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 56 irimbanyije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza