Beach Volleyball: U Rwanda rwatsinzwe na Mexique birugabanyiriza amahirwe

0 11-10-2018 - saa 12:56, IGIHE

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” yitabiriye imikino Olempiki y’ingimbi iri kubera i Buenos Aires muri Argentine, yatsinzwe umukino wa kabiri mu itsinda na Mexique.

Iyi mikino yatangiye kuwa Gatandatu izasozwa kuwa 18 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’abakinnyi b’imikino itandukanye bagera ku 4000 baturutse mu bihugu 206.

U Rwanda muri Beach Volleyball y’abatarengeje imyaka 18 ruhagarariwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope. Kuri uyu wa Gatatu iyi kipe yatsinzwe na Mexique amaseti abiri ku busa.

Iya mbere rwayitsinzwe 21 kuri 13, iya kabiri ruyitsindwa 21 kuri 16 mu mukino wamaze iminota 29 gusa. Ni umukino wa kabiri rutsinzwe nyuma y’uwo rwakinnye rufungura rukawutsindwa na Aruba amaseti 2-1.

U Rwanda rutaratsinda umukino n’umwe ruzahura na Venezuela mu mukino warwo wa nyuma kuwa Gatanu. Rwabonye itike ubwo rwitwaraga neza mu mikino Nyafurika yabereye muri Algeria.

Ikipe y'u Rwanda igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza