IGIHE

Rebecca Cheptegei watwitswe n’uwo bakundanye yitabye Imana

0 5-09-2024 - saa 08:52, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunya-Uganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya nyuma yo kumenwaho peteroli akanatwikwa n’umusore wigeze kuba umukunzi we.

Cheptegei yaguye mu Bitaro bya Moi mu Mujyi wa Eldoret aho yari arembeye kuva ku Cyumweru.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Owen Menach, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu Munya-Uganda mu ijoro ryakeye.

Ati “Ku bw’amahirwe make, ingingo ze zose zahagaritse gukora mu ijoro ryakeye.”

Yongeyeho ko raporo irambuye ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mugore wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru itangwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Cheptegei yari yahiye ku rwego rwa 80% nyuma yo gutwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya bigeze gukundana, amumennyeho peteroli.

Uyu musore witwa Dickson Ndiema Marangach na we yahiye ku rwego rwa 30% ndetse aracyakurikiranirwa ahavurirwa indembe.

Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.

Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.

Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.

Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Uyu mugore wari ufite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yo gutwikwa n'umusore bigeze gukundana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza