IGIHE

Imyitozo ngororamubiri ikabije ishobora gutera indwara z’ubuhumekero

0 8-06-2024 - saa 12:19, ⁠Ishimwe Hervine

Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe mu bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza harimo no gukora imyitozo ngororamubiri irimo kugenda n’amaguru gahoro, gusimbuka umugozi, gusimbuka urukiramende, kwiruka n’izindi zitandukanye.

Gusa ariko nubwo bigenda bityo, biba ngombwa ko habaho gahunda ihamye yo gukora imyitozo iyo ari yo yose cyane cyane idakabije yatera ibibazo umubiri harimo n’ibishobora kuvamo indwara z’ubuhumekero.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 4.700 mu 2023 bwagaragaje ko nyuma y’imyitozo ngororamubiri ikabije, ishobora kugabanya ubushobozi bw’umubiri bwo kwirwanaho.

Ibi kandi biba cyane ku bakora akazi gasanzwe gasaba imbaraga nyinshi nk’abakinnyi n’abashinzwe ubutabazi kuko iyo bagiye gukora imyitozo bibasaba izindi mbaraga zirenzeho.

Ni byiza gukora imyitozo ngororamubiri kuko idufasha mu kugira ubuzima bwiza ariko nanone ukirinda gukora myinshi ikabije yatuma ubudahangarwa n’amazi by’umubiri bigabanuka.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umukozi wa Laboratwari y’ubushakashatsi y’intara ya Pacifique y’Amajyaruguru (PNNL), akaba n’umuhanga mu by’ubuvuzi, Nakayasu Ernesto,

Yagize ati “Nta gushidikanya ko imyitozo ngororamubiri ifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu, kuva mu kongera ibyishimo kugeza mu gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri wacu.”

“Abantu bafite imbaraga nyinshi bashobora kuba bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara z’ubuhumekero by’umwihariko nyuma yo gukora imyitozo ikabije. Kutagira ibikorwa by’ubwirinzi byo kurwanya indwara ni zimwe mu ntandaro zabyo.”

Mu bushakashatsi kandi bwakozwe na Nakayusa n’itsinda rye, bwagaragaje ko zimwe mu ndwara abakinnyi basiganwa mu kwiruka bakunda kugira higanzamo iz’ubuhumekero.

Mu gushaka igisubizo ku kugabanya indwara ziterwa n’imyitozo ikabije ikorwa n’aba bakozi hari kubaho ubushakashatsi buri gukorerwa ku bantu 11 basanzwe mu kazi ko kuzimya umuriro ‘firefighters’.

Ni igikorwa kiba mu minota 45 haba mbere cyangwa nyuma yo guterura ibikoresho biremereye byifashishwa biba bipima ibilo bitari munsi ya 20.

Siporo zikabije cyane zishobora kutaba nziza ku buzima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza