IGIHE

Icyizere ni cyose ku bakinnyi bazahagararira u Rwanda muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’

0 8-06-2024 - saa 12:57, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Imikino Ngororamubiri, bahigiye kwitwara neza mu isiganwa ryo ku maguru rya "Kigali International Peace Marathon" riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, igiye kuba ku nshuro yayo ya 19 kuva mu 2005.

Iri rushanwa rikura buri mwaka aho riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bamaze hafi ibyumweru bibiri mu Karere ka Bugesera mu mwiherero, ndetse bashimangira ko imyitozo bakoze izabafasha kwegukana intsinzi.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ku ruhande rw’abagabo, Dushimirimana Gilbert, yavuze ko biteguye neza ndetse ashima umwiherero bagize.

Ati "Hano turi mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, duhagaze neza. Icyo twakwizeza Abanyarwanda ni uko uyu mwaka bazabona intsinzi muri Kigali International Peace Marathon. Imyiteguro irasa naho igeze ku musozo, gusa twishimira ko uko twayikoze binaduha icyizere cyo gutsinda."

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Imanizabayo Emeline, na we yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitega intsinzi.

Ati "Icyo Abanyarwanda batwitegaho mbere na mbere ni intsinzi. Twiteguye kuzamura ibendera ry’Igihugu tukimana igihugu kuko abo batumye turiteguye."

Karasira Eric utoza Ikipe y’Igihugu, yavuze ko abakinnyi biteguye ndetse igisigaye ari mu mutwe gusa.

Ati "Imyiteguro iri kugenda neza, ubu aho imyitozo igeze navuga ko ari ukwitegura mu mutwe. Hari abakinnyi bari bamaze iminsi bafite utubazo ariko abaganga bari kubitaho. Abanyarwanda twakwizera ko tuzabashimisha kuko umwaka ushize ntabwo byagenze neza, ariko uyu mwaka turabizeza ko tuzakora neza.”

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo irushanwa ribe, hari hamaze kwiyandikisha abantu basaga 8000.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Izindi nkuru wasoma:

Abakinnyi 14 ni bo bazahagararira u Rwanda muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza