Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, imodoka za Carcarbaba zayoboye abasiganwa ku maguru bitabiriye ‘Kigali International Peace Marathon 2024’, aho muri uyu mwaka iki kigo cyaserukanye imodoka zo mu bwoko bwa "Dongfeng Forthing Friday" zikoresha amashanyarazi gusa.
Muri iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yabaga ku nshuro yayo ya 19, Carcarbaba yari umuterankunga aho imodoka zayo zari zifite inshingano zo kugenda ziyobora abakinnyi mu cyerekezo bagomba kunyuramo ndetse zibereka ibihe bamaze gukoresha.
Mu gihe mu 2022 hari imodoka ya T5 EVO zikoresha lisansi, mu 2023 hakaba imodoka za T5 EVO Hybrid 2023 zikoresha amashanyarazi na lisansi, kuri iyi nshuro Carcarbaba yaserukanye imodoka za "Dongfeng Forthing Friday" zikoresha amashanyarazi gusa.
Zose zikorwa na Dongfeng LIUZHOU Motor Corporation Ltd, uruganda rwa Leta y’Abashinwa, ndetse ni rumwe mu za mbere zikomeye.
Ambasaderi w’Ikigo cya Carcarbaba Ltd, Kalimpinya Queen wari utwaye iyi modoka yagendaga imbere y’abasiganwa, yavuze ko iyi modoka yaje kuba igisubizo ku bidukikije kuko itangiza ikirere.
Ati "Iyi modoka ni imwe mu modoka nziza zigezweho hano mu Rwanda ndetse ikaba imodoka iri mu murongo mwiza wa Leta kuko itangiza ibidukikije. Ubu bwoko bw’imodoka turabufite ku bwinshi ndetse aba mbere batangiye kubugura. Tunafite kandi n’iza Hybrid. Nk’umuntu usanzwe ukina umukino w’amamodoka, izi modoka narazikunze kuko zikora neza kandi zirihuta ."
"Dongfeng Forthing Friday" ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 410 mu gihe yuzuye neza. Ni mu gihe kuyishyiramo umuriro, yuzura nyuma y’amasaha atandatu ku buryo bishobora gukorerwa mu rugo mu gihe ahasanzwe kuri sitasiyo yuzurira iminota 45.
Mu mpera za 2021 ni bwo Carcarbaba yatangiye kuzana imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda zimaze gukundwa na benshi kuko ari imodoka nshya kandi ziri ku giciro cyiza.
Kalimpinya yavuze ko Carcarbaba yasuzumye uburyo izi modoka zikora mu mihanda yo mu Rwanda kandi yasanze zikora neza.
Uwaguze imodoka ya Carcarbaba yafashwa gute mu gihe yagize ikibazo?
Ku bijyanye n’uburyo umuntu ufite imodoka yahawe na Carcarbaba yayikoresha mu gihe yagize ikibazo, iki kigo gifite abakozi babizobereyemo ndetse hari n’igaraji ryabo.
Gifite abenjeniyeri boherejwe n’uruganda bakora izo modoka, ibyuma byazo byo gusimbura birahari ku bwinshi ndetse gitanga garanti ituma umukiliya agira icyizere cy’imodoka.
Garanti aba ari imyaka itatu ku modoka n’imyaka itanu kuri batterie yayo.
Carcarbaba ikorera ku muhanda wa ‘Poids Lourds’, iruhande rwa Sawa Citi, ku muhanda ujya mu Kanogo ndetse rikora iminsi yose no mu mpera z’icyumweru.
Biroroshye kuhasura igihe cyose cyangwa umuntu akaba yahamagara kuri 6699/ 0788708280.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!