IGIHE

Abitabiriye Youth Connekt bifatanyije n’Abanyakigali muri Kigali Night Run (Amafoto)

0 11-10-2019 - saa 15:38, Eric Tony Ukurikiyimfura

Benshi mu bitabiriye inama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka ‘Youth Connekt Africa Summit 2019’ bifatanyije n’abanyarwanda mu isiganwa ry’ijoro ‘Kigali Night Run’ ryakozwe kuri uyu wa Kane mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.

Guhera ku wa Gatatu mu Rwanda hatangiye inama Nyafurika y’urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt Africa Summit 2019’ ihuje urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rututse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abayitabiriye bakoze isiganwa ritagamije kurushanwa rya Kigali Night Run, bahuriyemo n’abanyarwanda barimo abakunzi ba Chelsea FC bari baje kureba Umunya-Côte d’Ivoire Didier Drogba.

Abitabiriye Kigali Night Run babanje gukora siporo ngororangingo kuri Kigali Convention Centre mbere yo kuzengurika mu bice by’Umujyi wa Kigali kuri Kigali Heights, kuri Ambasade y’u Buholandi, Rwanda Revenue Authority na Minisiteri y’Ingabo.

Ni ku nshuro ya gatatu mu Rwanda habaye Kigali Night Run muri uyu mwaka, nyuma y’iyabaye mu nama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa’ ndetse n’isanzwe ibanziriza Marathon Mpuzamahanga ya Kigali.

Abitabiriye Kigali Night Run bari bafite n'umutoza ugenda abereka umwitozo bakora
Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yifatanyije n'abitabiriye siporo ya nijoro
Umuyobozi wa RSSB, Richard Tusabe yakoze siporo n'ishyaka ryinshi
Abafana ba Chelsea FC bari barimbye mu mwambaro w'ikipe yabo

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza