Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’ yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.
Ku nshuro yayo ya 19 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, Kigali International Peace Marathon ya 2024 yatangiriye kuri BK Arena kuri iki Cyumweru saa Mbiri za mu gitondo, itangizwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Abayiyandikishijemo ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y’ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y’ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.
Saa Mbiri n’iminota 40 ni bwo hahagurutse abakinnye muri ’Run for Peace’ y’ibilometero 10, aho iki cyiciro kiyandikishijemo 5,456.
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.
Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.
Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 27. Ni mu gihe Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere amurushije amasegonda 22, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu.
Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri. Ni mu gihe Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri naho uwa Feza utwarwa na Vivian Jepkogei Cheruiyot wamurushije isegonda rimwe.
Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye ’Kigali International Peace Marathon 2024’ mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa. Iki kikaba aricyo cyiciro giumba ibindi muri iri siganwa cya ’Full Marathon’.
Mu bagore uyu mwanya watwawe n’Umunyakenya Joan Kipyatich akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 27, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, mu gihe Florence Chepsoi Jepkosgei nawe wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota itandatu n’uwa mbere.
Uko abakinnyi bahembwe muri Full Marathon ya 'Kigali International Peace Marathon 2024'
Umukinnyi wegukanye Marathon mu bagabo n’abagore yahawe ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 26 Frw].
Uwa kabiri yahawe ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.
Ibihembo ku mukinnyi wa kane ni… pic.twitter.com/VHEHzkMta6
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 9, 2024
Uko abakinnyi bahembwe muri Half Marathon ya 'Kigali International Peace Marathon 2024'
Mu basiganwe Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$ [asaga miliyoni 6,5 Frw].
Uwa kabiri yahawe 4000$, uwa gatatu ahabwa 3000$.
Kuva ku… pic.twitter.com/8qikrG2ax9
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 9, 2024
Ni ubwa mbere Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’abantu benshi aho uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi. Intego ni uko iri siganwa ryagera ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi [rwa Gold] mu mwaka utaha.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!