IGIHE

Umugabo wa kabiri muremure ku Isi akomeje kubica bigacika mu Mikino Paralempike

0 5-09-2024 - saa 08:16, Jah d'eau Dukuze

Morteza Mehrzadselakjani ukina umukino wa Sitting Volleyball akomeje gufasha ikipe ye y’igihugu ya Iran kwitwara neza mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris aho ibura umukino umwe ngo yongere gutwara umudali.

Mu mikino iri kubera mu Bufaransa nta wundi muntu umeze nka Morteza Mehrza nk’uko bamwita, dore ko ubwo yageraga muri iki gihugu yaje kubura igitanda akwirwaho, aho uyu mugabo ureshya na metero ebyiri n’igice byarangiye bimusabye gusasa hasi kuri kugira ngo abe yabona aho yegeka umusaya.

Ibi nubwo bitamushimishije kuba atarakorewe igitanda cyihariye, akomeje guheka ikipe y’igihugu ya Iran mu rugendo rwo gushaka umudali wa zahabu wikurikiranya muri iyi mikino ya Volleyball bakina bicaye.

Nubwo ibihugu byakoze ibishoboka ngo bimwige, Mehrza ntafatika dore ko iyo yicaye byonyine aba areshya na metero imwe na santimetero 82.

Ubusanzwe areshya na metero 2,46.

Uyu mugabo w’imyaka 36 akaba ari gukina mu mikino Paralempike nyuma y’impanuka y’igare yakoze afite imyaka 13 ikamusigira ubumuga.

Mehrzadselakjani na Iran, kuri uyu wa Kane, bafite umukino wa kimwe cya kabiri na Misiri ihagarariye umugabane wa Afurika mu mukino bitezweho gutsinda bakagera ku wa nyuma aho bazahuriramo n’uzatsinda hagati ya Bosnie Herzegovine n’u Budage.

Umugabo muremure ku Isi ni Sultan Kösen ukomoka muri Turikiya ureshya na metero 2,51.

Morteza Mehrzadselakjani yaburiwe igitanda mu mikino Paralempike ya Paris
Iran ni yo ifite imidali ibiri ya Zahabu iheruka mu mikino Paralempike muri Sitting Volleyball
Morteza Mehrzadselakjani ureshya 1,82 cm iyo yicaye, biragoye kumunyuzaho umupira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza