Umunya-Espagne, Carlos Alcaraz yatsinze Umutaliyani, Jannik Sinner amaseti 3-2 (4-6, 6-7, 6-4, 7-6, 7-6) yisubiza Roland Garros (French Open), mu mukino wakinwe amasaha atanu n’iminota 29.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025.
Wari utegerejwe cyane kuko wahuzaga abakinnyi babiri ba mbere ku Isi muri uyu mukino.
Jannik yatangiye umukino neza atsinda amaseti abiri ya mbere (4-6, 6-7). Nyuma Alcaraz yajyanye imbaraga zikomeye mu iseti ya gatatu n’iya kane arazitsinda (6-4, 7-6) bombi banganye ebyiri bityo hitabazwa iya gatanu.
Uyu Munya-Espagne usanzwe uzi gukinira cyane ku bibuga by’itaka yongeye kugaragaza ko aribye koko atsinda n’iseti ya gatanu (7-6).
Umukino warangiye Carlos Alcaraz yatsinze Jannik Sinner amaseti 3-2 (4-6, 6-7, 6-4, 7-6, 7-6) yongera kwegukana Roland Garros n’ubundi yari afite iy’umwaka ushize.
Uyu mukino w’amateka wakinwe amasaha atanu n’iminota 29, wibukije abantu umukino wa nyuma wa Australian Open yo mu 2012 wahuje Novak Djokovic na Rafael Nadal, ufite agahigo ko kumara amasaha atanu n’iminota 53.
Carlos Alcaraz w’imyaka 22 amaze kwegukana amarushanwa akomeye (Grand Slams) atanu ariyo Roland Garros ebyiri, Wimbledon ebyiri ndetse na US Open yegukanye inshuro imwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!