IGIHE

Sandrine Isheja azakinana na Giancarlo Davite muri ’Huye Rally 2024’

0 21-05-2024 - saa 07:14, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyamakuru Sandrine Isheja uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda azaba ari ’copilote’ wa Giancarlo Davite mu isiganwa ry’imodoka rya Huye Rally 2024 riteganyijwe tariki ya 14-16 Kamena.

Iri siganwa rizaba ari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umwe mu bayobora ibirori bakomeye mu Rwanda, Sandrine Isheja, azakina iri siganwa ari mu modoka imwe na Giancarlo Davite.

Kuri ubu, Giancarlo Davite ni we uyoboye Shampiyona y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa mu modoka n’amanota 35, nyuma yo kwegukana Sprint Rally yabaye mu mezi abiri ashize. Ni we kandi Munyarwanda rukumbi uri ku rwego rwo gukina Shampiyona Nyafurika kubera imodoka ye ya Mitsubishi Evo10.

Ubwo habaga iryo rushanwa, Sandrine Isheja yari yitabiriye aya masiganwa y’imodoka bwa mbere, icyakora ntiyakinnye, ahubwo yari kumwe na Yoto Fabrice mu modoka igenda imbere y’iziri kurushanwa izwi nka ‘Zero car’, mu rwego rwo kwimenyereza.

Sandrine Isheja winjiye muri uyu mukino afasha umushoferi, agiye kwiyongera kuri Kalimpinya Queen na we uri mu bafite izina mu myidagaduro ariko unamaze kuryubaka muri uyu mukino.

Kalimpinya utarahiwe na Sprint Rally yakinnye ntasoze muri Werurwe, yitezwe i Huye aho yakoreye amateka muri Werurwe 2023 ubwo yabaga umugore wa mbere uyoboye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka nyuma y’Umubiligikazi Nathalie Cox mu 2000.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu.

Huye Rally 2023 yegukanywe n’Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, yabaye uwa gatatu.

Mu bandi Banyarwanda bitezwe uyu mwaka harimo Kanangire Christian, Mujiji Kevin na Gakwaya Jean Claude.

Sandrine Isheja (iburyo) azaba ari copilote wa Giancarlo Davite muri Huye Rally 2024
Giancarlo Davite ni we uyoboye Shampiyona y'Igihugu muri Rally ndetse akina Shampiyona Nyafurika y'uyu mukino
Mitsubishi Evo10 ya Giancarlo Davite
Muri Werurwe, Sandrine Isheja yagendaga muri 'Zero Car' igenda imbere y'imodoka zirushanwa
Kalimpinya Queen yabaye uwa gatatu muri Huye Rally 2023
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza