APR HC yaguze Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur n’umunyezamu Uwimana Jackson yakuye muri Police HC bose basinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Aba bakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye muri uyu mukino mu Rwanda, by’umwihariko Nshimiyimana Alexis wageze mu Ikipe ya Polisi y’Igihugu mu 2018.
Ikipe y’Ingabo iri gushaka uko yakongera gusubirana igitinyiro no kwegukana ibikombe, cyane ko Police HC imaze iminsi iyishobora cyane.
Biteganyijwe ko kandi aba bakinnyi batazakoreshwa ku mukino wa nyuma wa gatatu mu ya kamarampaka iri guhuza aya makipe yombi, aho Police HC isabwa kuwutsinda ikegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!