IGIHE

E-Sport yiyemeje kuba igisubizo ku iterambere ry’impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda

0 11-10-2019 - saa 10:56, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umushinga wa eSport Rwanda ugamije guteza imbere abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano nk’uko bitangazwa na Dr Iragire Jacques watangije iyi gahunda mu mwaka ushize.

eSport igamije gufasha abana b’Abanyarwanda bakina imikino itandukanye kubona amakipe bakinira hanze y’igihugu, aho bafashwa n’abatoza n’abaganga batandukanye mu kubakurikirana kugira ngo impano zabo zikomeze gutera imbere.

Dr Iragire Jacques uyobora umushinga wa eSport Rwanda yavuze ko icyatumye bawutangiza ari ukugira ngo bafashe abanyarwanda gukora siporo ifite intego.

Ati” Icyo tuzanye cya mbere ni ukwegereza buri wese siporo. Icya kabiri ni ugukora siporo ifite intego, ujye mu ishuri ryigisha umupira uzi icyo gihe kuhakora mu gihe runaka.”

Ku bijyanye n’abana bagaragaza impano, rimwe bakibasirwa n’imvune zituma bahagarika gukina kubera ko akenshi baba nta bwinshingizi bafite cyangwa nta buvuzi buhagije babonye, Dr Iragire avuga ko gahunda yabo yaje gukemura iki kibazo.

Ati” Twaje muri gahunda yo gukemura ikibazo kitaraba. Banza umenye ko umwana afite ubuzima, ko ashoboye kandi unamutegurire ejo hazaza, ese naramuke agize ibyago akavunika bizagenda gute? Hari benshi bavunika ugasanga ari bwo bibutse kujya gushaka ubwishingizi. Niba ugiye gukora ikintu ni ukuvuga ngo witeguye urugamba, urashaka kuzaba umunyamwuga. Genda witeguye, nunavunika ube ufite ubwisungane bwo kwivuza, bakuvure nyuma ugaruke.”

Musengimana Eugène uhagarariye ababyeyi muri eSport Rwanda, yavuze ko bishimiye kubona uyu mushinga kuko abana benshi babaga ko bafite impano ariko bikarangira babuze aho bajya kuzigaragariza.

Ati” Twari twarashatse ahantu abana bacu bagaragariza impano zabo, dufite ubushobozi bwose ariko tukabura aho abana twabashyira kugira ngo impano zabo zigaragare. Twumvise gahunda ya eSport Rwanda twumva yaba igisubizo kuri twe ababyeyi n’abana bacu. Hari ibyo badusaba nk’ababyeyi.”

Musengimana yavuze ko ababyeyi bafite abana muri uyu mushinga bashyizeho igikombe cyabitiriwe mu rwego guteza imbere impano z’abana babo.

Bamwe mu batoza bakurikirana impano z’abana muri uyu mushinga, bavuze ko bishimira ubufatanye bagirana n’abana ndetse bemeza ko batareba abana gusa kuko n’abakuze bashobora bashobora gufashwa n’uyu mushinga.

Kugeza ubu eSport Rwanda iri gukorana n’Amashuri y’Umupira w’amaguru 10, aho abana 665 bamaze kwiyandikisha muri uyu mushinga naho 43 bakaba bamaze gukorerwa iby’ingenzi birimo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze no gukorerwa amashusho y’imikinire yabo.

eSport ikorana na Sosiyete ya Dream Stock yo muri Brésil ishaka abana bafite impano muri iki gihugu ndetse yamaze gutoranya abana babiri b’Abanyarwanda muri batandatu bari batanzwe n’uyu mushinga.

Dr Iragire Jacques uyobora umushinga wa eSport Rwanda
Musengamana Eugene uhagarariye ababyeyi bafite abana muri eSport
Habumugisha Claude akurikirana impano z'abakina imikino ngororamubiri na Triathlon
Abatoza batandukanye bifashishwa mu kureba impano z'abana bajya muri eSport
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza