IGIHE

Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yabonye itike yo kwitabira Shampiyona y’Isi

0 5-07-2025 - saa 08:54, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yatangiye Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball itsinda iya Kenya amaseti 3-0, yabonye itike yo gukina Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa mu Ukwakira.

U Rwanda na Kenya byahise bibona itike nyuma y’uko ari byo bihugu byitabiriye Shampiyona Nyafurika mu bagore kandi imyanya ibiri akaba ari yo yahatanirwaga.

Nigeria yari mu bihugu bitatu byatangaje ko bizitabira iri rushanwa riri kubera i Nairobi, ariko yikuramo ku munota wa nyuma.

Mu mukino wabaye ku wa Gatanu muri Kasarani Indoor Stadium, Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Kenya amaseti 3-0 (16-25, 15-25 na 20-25).

Biteganyijwe ko u Rwanda na Kenya bizakina imikino itanu muri iri rushanwa rizasozwa ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.

Mu bagabo, irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda rukina umukino warwo wa mbere kuri uyu wa Gatandatu aho rwisobanura na Algérie guhera saa Kumi z’umugoroba.

U Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Kenya na Algérie mu gihe Itsinda B ririmo Misiri, Maroc na Afurika y’Epfo.

Mu 2024, u Rwanda rwegukanye iki gikombe mu bagore rutsinze Kenya ku mukino wa nyuma mu gihe mu bagabo rwatahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algérie.

U Rwanda rwabonye itike yo kuzitabira Shampiyona y'Isi ya Sitting Volleyball mu bagore
Kenya na yo yabonye itike nyuma y'uko ibihugu bibiri ari byo byitabiriye
U Rwanda na Kenya bizakina imikino itanu hagati yabyo muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Nairobi
Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatangiye neza itsinda iya Kenya mu mukino wa mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza