Abakinnyi 34 b’iteramakofe baturutse mu makipe 16 arimo arindwi yo muri Uganda, bazahurira mu Rwanda mu irushanwa Mpuzamahanga ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibobora, rizaba riri gukinwa bwa mbere.
Nk’uko bisanzwe amwe mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ategura amarushanwa agendanye n’umunsi wahariwe kwibohora k’u Rwanda, uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.
Nyuma y’umunsi umwe gusa u Rwanda rwizihije uyu munsi, ni bwo muri Gymnase ya Lycee de Kigali hazabera imikino 16 y’irushanwa rya ‘Liberation Boxing Talent Competition’, rizaba mu byiciro bitandukanye birimo iby’abato ndetse n’abakuze.
Ni irushanwa ryateguwe n’ikipe y’umukino w’iteramakofe ya Bodymax Boxing Club.
Umuyobozi Mukuru wayo, Asmini Emma, yavuze ko icyasabwaga kugira ngo hitabire amakipe yo hanze ari ibikoresho mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.
Ati “Imyiteguro imeze neza yararangiye. Twasabwaga ‘Ring’ nziza n’ibindi bikoresho byatuma haba imikino mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.”
Icyiciro cyo gupima ubuzima bw’abakinnyi cyararangiye, nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (IBA).
Iri rushanwa rizakinwa tariki ya 5 Nyakanga 2025, rizaba ririmo abakinnyi bakiri bato bari hagati y’imyaka 13 kugera kuri 16. Ikindi cyiciro ni icy’abakuze kuva ku myaka 19 kugeza kuri 40, kikazakinwamo abagabo n’abagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!