Youssouf Ndayishimiye uzwi nka Nyange na Bimenyimana Bon Fils Caleb bagiye kugura ikipe ya Inter Star y’iwabo mu Burundi, mu rwego rwo kuyifasha gukomera ikegukana ibikombe.
Ndayishimiye asanzwe akinira OGC Nice yo mu Cyiciro mu Bufaransa, mu gihe Caleb we abarizwa muri USM Alger yo muri Algérie, bombi ni abakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
Akeza Sports yatangaje ko mu gihe aba bombi bahabwa iyi kipe, Niyungeko Olivier uzwi nka Mutombora watoje Ikipe y’Igihugu yazagirwa Umuyobozi wa Tekinike.
Nzigamasabo Steve wakanyujijeho mu ruhago y’u Burundi azagirwa Perezida w’ikipe, Sahabo Parris akaba umutoza mukuru.
Aba bakinnyi batangaza ko intego ari ukuzamurira urwego iyi kipe bakagura abakinnyi bakomeye ikajya ku rwego rwo guhatanira ibikombe.
Si ibyo gusa kuko izazamura impano z’abato ndetse ikazabafasha kubona amakipe ku Mugabane w’i Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!