Umunya-Espagne Xabi Alonso wifuzwa muri Real Madrid yatangaje ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino azahita atandukana na Bayer Leverkusen yo mu Budage yatozaga.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, ni bwo uyu mutoza yatangaje ko asigaje ibyumweru bibiri muri iyi kipe yagezemo mu Ukwakira 2022.
Ati “Muri iki cyumweru nemeranyije n’ikipe ko imikino ibiri ari yo nsigaje muri Bayer Leverkusen nk’umutoza. Uyu si umwanya wo kubivugaho byinshi kuko turi gutegura uburyo bwo gusoza neza ku cyumweru, ari na bwo tuzabishyira ku mugaragaro.”
“Ugomba kuba ari umunsi w’ibyishimo n’amarangamutima menshi. Mu gitondo nabibwiye abakinnyi n’abandi batoza bamfashije mu myaka itatu myiza twagize. Hasigaye kubyereka abafana batumye mba uwo ndi we uyu munsi.”
Nubwo Alonso atagize byinshi abivugaho, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo gutoza Real Madrid yo muri Espagne, agasimbura Carlo Ancelotti uteganya gutoza Ikipe y’Igihugu ya Brésil.
Uyu mugabo w’imyaka 43, mu mwaka ushize ni bwo yatangiye gushyirwa mu majwi ko azatoza Real Madrid cyangwa Liverpool, ariko muri Werurwe 2024 yongera amasezerano muri Bayer Leverkusen.
Real Madrid ni yo yagiriye icyizere uyu mugabo cyo kuba umutoza, mu 2018 imushyira mu ikipe y’Abatarengeje imyaka 14. Aha yahamaze imyaka itatu mbere yo kujya mu ikipe ya kabiri ya Real Sociedad.
Mu 2022 ni bwo bwa mbere yagizwe umutoza mukuru, ahawe inshingano muri Bayer Leverkusen. Akihagera yahise akura iyi kipe ku mwanya wa 17 ayigeza ku wa gatandatu.
Mu mwaka wa 2023/24 yahise ayihesha Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya mbere y’iyi kipe, anagitwara ashyizeho agahigo ko kudatsindwa umukino n’umwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!