IGIHE

Abakanyujijeho muri ruhago basinye n’u Rwanda amasezerano yo kurumenyekanisha

0 23-05-2024 - saa 10:01, Byiringiro Osée Elvis

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) bwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI).

Iri shyirahamwe niryo ritegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] giteganyijwe i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.

Mu gihe imyiteguro irimbanyije, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gicurasi 2024 ubuyobozi bwa VCWC n’ubwa Rwanda Cooperation byasinyanye amasezerano y’imyaka itatu azafasha impande zombi kurushaho kumenyekana no kumenyekanisha irushanwa by’umwihariko.

Umuyobozi wa VCWC, Fred Seiwe yavuze ko ubu bufatanye buzafasha iri rushanwa kugera ku ntego zaryo.

Ati “Ni ubufatanye buzadufasha kuko Rwanda Cooperation izaduha amafaranga natwe tuyimenyekanishe cyane ko tuzaba turi kumwe n’abakinnyi bakomeye bazwi ku isi bityo isi imenye ko icyo kigo gihari.”

Ni mu gihe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Amb. Nkulikiyinka Christine yatangaje ko iri rushanwa rizafasha iki kigo kugera mu bice kitarageramo.

Ati “Ni amahirwe akomeye kuri twe kuko iri rushanwa rizadufungurira amayira mu bindi bihugu tutarageramo. Nk’ubu tumaze gukorana n’ibihugu 67 birimo 47 byo muri Afurika ariko ubu nko muri Amerika y’Epfo ntabwo turagerayo, ubwo rero irushanwa rizadufasha kugerayo.”

RCI izaba igaragara ku maboko y’imyambaro (amakipe azambara) ndetse no ku byapa ku kibuga no mu nama zitandukanye zizaherekeza iri rushanwa.

Buri kipe kandi izazana n’abayobozi batandukanye mu bihugu bityo babonereho kuganira kuri ubwo bufatanye.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina kuko kizitabirwa n’abagera ku 150 bagabanyije mu makipe umunani.

Mu gihe cy’irushanwa kandi hateganyijwe inama eshanu zikomeye zizaba zigamije kwiga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo.

Umuyobozi wa VCWC, Fred Seiwe yavuze ko ubu bufatanye buzafasha iri rushanwa kugera ku ntego zaryo
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Amb. Nkulikiyinka Christine yatangaje ko iri rushanwa rizafasha iki kigo kugera mu bice kitarageramo
VCWC yinjiye mu mikoranire na Rwanda Cooperation
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza