IGIHE

Uwayezu Jean Fidèle azibukirwa ku ki muri Rayon Sports?

0 14-09-2024 - saa 07:56, Eric Tony Ukurikiyimfura

Nyuma y’imyaka itatu, amezi 10 n’iminsi 21, Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano kubera uburwayi, mu gihe haburaga iminsi 39 gusa ngo manda ye y’imyaka ine igere ku musozo.

Uwayezu yeguye mu gihe yari amaze iminsi atagaragara ku mikino itandukanye y’iyi kipe irimo n’uwa gicuti iheruka gukina na Mukura VS mu Majyepfo ubwo hizihizwaga imyaka 125 Umujyi wa Nyanza ushinzwe.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda ndetse yari amaze iminsi atekereza ku buryo atazakomezanya na Rayon Sports nk’uko yabigarutseho kuva muri Nyakanga 2023.

Uwayezu yeguye mu gihe Rayon Sports iri kurwana n’ibibazo by’umusaruro mubi yatangiranye mu mikino ibiri ibanza ya Shampiyona aho yayinganyije yombi, abakinnyi bishyuza imishahara y’amezi abiri, ndetse hari na bamwe basaba guhabwa ibyo ikipe yabemereye ubwo bayerekezagamo mu mpeshyi.

Byagenze gute ngo Uwayezu Jean Fidèle abe Umuyobozi wa Rayon Sports?

Uyu mugabo w’imyaka 58, yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020 nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Hari nyuma y’uko Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe icyo gihe, yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri n’ibindi bitandukanye birimo kugura abasifuzi.

Sadate yari ageramiwe n’abiganjemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yabanje, bashakaga kuyimwambura nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari amaze atowe.

Ikibazo cya Rayon Sports cyari cyafashe umwanya munini mu biterezo bya benshi, cyaragijwe uwari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we witabaje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.

Mu gukemura iki kibazo mu 2020, RGB yafashe imyanzuro ikomeye irimo gukuraho ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate no guhagarika abigeze kuyiyobora.

Gufata iki cyemezo byashingiye ku kuba mu isesengura yakoze, RGB yasanze kuva Rayon Sports ishinzwe mu 1968, ikemezwa n’iteka rya Minisitiri nk’ikipe, itandukanye n’indi yavutse mu 2013.

Ibi byajyanye no gushyiraho Komite y’Inzibacyuho yayobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’ukwezi kumwe kugira ngo inoze uburyo inzego za Rayon Sports zagombaga kuba zubatse no gutegura amatora.

Byarangiye abanyamuryango bemewe ba Rayon Sports babaye za fan clubs aho kuba abantu ku giti cyabo nk’uko byahoze ndetse ni zo zatoye Komite Nyobozi yayoboraga.

Kugeza ku munsi w’amatora, benshi ntibari bazi izina Jean Fidèle Uwayezu ndetse bamwe barimenyeye mu cyumba cy’itora nyuma yo kumva abiyamamaje.

Wari umunsi utandukanye ku bari mu cyumba cya Lemigo Hotel kuko bambuwe telefoni ngo hatagira utanga amakuru hanze.

Uwayezu wabaye mu ngabo z’u Rwanda, akavamo afite ipeti rya Kapiteni, yatorewe kuyiyobora ku bwiganze kuko yari umukandida rukumbi nyuma y’uko Bizimana Sylvestre bari bahanganiye uyu mwanya, atitabiriye amatora kubera ko ari Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi kandi icyo byari ku wa Gatandatu (ku Isabato).

Uwayezu Jean Fidèle yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020

Mu minsi ya mbere, Uwayezu yibajijweho byinshi, na we agira umwanya wo kwisobanura

Amaze gutorwa, abashoboraga kuvuga Uwayezu, basobanuraga ko ari umugabo ukomoka i Nyanza [bivuze ko ari umukunzi wa Rayon Sports mu maraso], ukunda gusenga, wabaye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse wiyamamarije kuba Umusenateri mu 2011 ariko ntahirwe.

Hejuru y’ibyo, yari azwi cyane nk’Umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Kimwe mu bibazo Uwayezu yabajijwe kenshi mu minsi ye ya mbere ku buyobozi, ni uko yaba yari "asanzwe akunda umupira w’amaguru cyangwa akunda Rayon Sports".

Impamvu ni uko benshi batari bamenyereye iryo zina rye muri ruhago y’u Rwanda. Gusa, igisubizo kimwe cyoroshye yatanze ni uko atari "umwana utora imipira" ku buryo yirirwa ku kibuga cyangwa ngo atange “itangazo ko uyu munsi yarebye umupira.”

Ibyo byari mu itangazamakuru ariko n’abafana ntibari bamworoheye dore ko ikipe yari ayoboye bavugaga ko itakiri Rayon Sports yabo, ahubwo ari iya RGB.

Byaturukaga ku musaruro ikipe yari irimo kubona icyo gihe dore ko mu mwaka wa mbere wa Jean Fidèle, hagati muri COVID-19, wari ugoye mu buryo bw’ubushobozi ndetse byasaga no gupfundikanya kugira ngo bucye kabiri muri Rayon Sports yari yarasanze idafite aho ikorera ndetse ifite imyenda y’asaga miliyoni 800 Frw.

Kongera amasezerano y’imyaka itatu na Skol mu 2021 [yavuguruwe mu 2022 akaba azageza mu 2026] no gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza byatanze umusingi wo guheraho dore ko urumuri rw’akanyenyeri rutarenga aho gaherereye.

Abazi Jean Fidèle bakubwira ko ari umugabo uvuga make, ukunda ukuri ariko utabura kukugaragariza ko ibyo urimo ari amakosa.

Ni umugabo wageze aho yisanga muri ruhago y’u Rwanda, ariko ntiyanyurwa n’uburyo iyobowe kubera akajagari kayirimo, cyane ku rwego rufata ibyemezo aho yabishimangiye akura Gikundiro mu Gikombe cy’Amahoro [cya 2022-24] nubwo byarangiye isubiye mu irushanwa ikanaritwara.

Uwayezu yagiraga uburyo bwe bwihariye arambagizamo abakinnyi ku buryo hari n’abo yakira iwe mu rugo, abandi akabasezeranya kuzabakorera ubukwe mu gihe bazaba bakinira Rayon Sports.

Kuri we, ngo nta mukinnyi kamara ubaho mu gihe adashobotse cyangwa ngo akurikize amategeko kabone nubwo yaba ari Messi, aramureka. Iyi ni yo mpamvu Bigirimana Abeddy [uri muri Police FC] n’abandi, batakiniye Gikundiro kuko ngo atari kujya kurara abategereje ku kibuga cy’indege kandi baramaze kumvikana, akanaboherereza itike.

Izina ryashaririye bamwe, nyuma ryabahaye ibyishimo ndetse bararirimba

Muri ya myaka ibiri ya mbere, aho Rayon Sports yabaye iya karindwi n’iya kane muri Shampiyona, Uwayezu yari akicaye ku ntebe yaka umuriro yari yahagurutsweho na Munyakazi Sadate.

Izina rye ryabanje gusharirira abakunzi ba Murera bamufataga nk’uwihayimana, bitewe n’uko yari azwi muri Kiliziya, kuruta kuba umunyamupira ndetse bamwe barishidikanyaho.

Hari abavugaga ko Rayon Sports ifite uburyo igomba kubaho ndetse igira imiyoborere yayo yihariye, mu kwerekana ko atazayibasha.

Gutsinda APR FC nyuma y’imyaka ine muri Gashyantare 2023, Rayon Sports ikayisubira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro muri Kamena 2023, bikayihesha kongera guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yaherukagamo mu 2019, byatumye kera kabaye abonwa nk’Umuyobozi ukwiye Rayon Sports, yemeza benshi bamushidikanyijeho.

Igikundiro cye no gushyigikirwa byagaragajwe muri Rayon Sports Day ya 2023, Stade ya Kigali yitiriwe Pelé iba nto, mu gihe iminsi myiza muri Gikundiro yakurikiwe no kunyagira mukeba, APR FC, ibitego 3-0 kuri FERWAFA Super Cup muri Kanama uwo mwaka.

Umwaka wa 2023 wabaye uw'ibyishimo muri Gikundiro, benshi mu batemeraga Uwayezu Jean Fidèle bamujya inyuma

Umwaka wa nyuma ntiwahiriye Uwayezu Jean Fidèle

Kimwe mu byaranze amezi 14 aheruka ya Jean Fidèle muri Gikundiro ni ukubazwa kenshi niba koko azakomeza kuyobora Rayon Sports.

Hari abashakaga gusobanukirwa ngo bumve ko byibuze ikipe yabo ifite icyerekezo dore ko ku buyobozi bwe, amadeni y’iyi kipe yageraga muri miliyoni 827 Frw yishyuwe ku rwego rurenga 50% mu gihe kandi hashatswe abafatanyabikorwa bafasha iyi kipe kubaho neza no kubona ubushobozi bwo guhemba buri kwezi.

Gusa, nubwo Ikipe y’Abagore yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ikanatwara Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu 2024, umusaruro mubi mu ikipe y’abagabo wongeye kuzura akaboze muri Gikundiro kuko ikipe itongeye gusohoka nk’uko byagenze mu 2023 nubwo n’icyo gihe itarenze ijonjora rimwe yakinnye.

Ibyo byahuriranye no kuba hari abakunzi b’iyi kipe benshi batigeze bashyiguka kuva abahoze mu buyobozi bwayo basabwe kujya ku ruhande mu 2020. Mbese bagahora barekerereje kureba aho ikipe itsikira, bakagaragaza ko n’ubundi ibyakozwe na RGB nta gisubizo babibonyemo.

Rayon Sports yasoje umwaka w’imikino wa 2023/24 idafite amafaranga ahagije, ihemba abakozi bayo igice cy’umushahara wa Gicurasi, ikindi bagihabwa muri Nyakanga basubukuye imyitozo ndetse hari n’abaheruka ayo.

Uwayezu asize benshi mu bakinnyi batarahawe amafaranga yose bumvikanye n’ikipe ubwo bayerekezagamo cyangwa bongera amasezerano, ndetse bafitiwe ibirarane by’imishahara.

Rayon Sports irayoborwa na nde?

Ni ikibazo gikomeje kwibazwaho kuko Uwayezu Jean Fidèle yasaga n’aho ayoboye Umuryango wa Rayon Sports wenyine, akorana n’abakozi basanzwe mu ikipe.

Kayisire Jacques na Ngoga Roger Aimable bari ba Visi Perezida, bombi bamaze igihe kirekire bareguye ndetse ntibari bakigaragara mu bikorwa by’iyi kipe.

Umwe mu bagize komite nyobozi yatowe utareguye, ni Umubitsi Ndahiro Olivier wenyine, ariko na we ntiyakundaga kugaragara uretse ubwo iyi kipe yajyaga i Nyanza gukina na Mukura VS.

Ibi byiyongeraho kandi ko Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick, yamaze gusezera ku mirimo aho azasohoka mu biro ku mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.

Nkubana Adrien usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Imari ari mu bakozi ba hafi bivugwa ko bashobora gusigara akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Amakuru avuga ko Rayon Sports ishingiye ku matsinda y’abafana (fan clubs) nk’abanyamuryango, ishobora gushaka igisubizo cyihuse mu gihe cya vuba ku buryo hashyirwaho inzibacyuho itegura amatora nk’uko byagenze mu 2020.

Iyi kipe yari guhura na APR FC ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona mu mukino wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri, ariko wimurwa kuko Ikipe y’Ingabo iri mu marushanwa Nyafurika. Kuri ubu, umukino wayo utaha ni uwo izakirwamo na Gasogi United ku wa 21 Nzeri, ku Munsi wa Kane wa Shampiyona.

Uwayezu Jean Fidèle yishimira Igikombe cy'Amahoro Rayon Sports yegukanye mu 2023, ikongera gusohokera u Rwanda nyuma y'imyaka ine
Rayon Sports y'Abagore yashinzwe ku buyobozi bwa Uwayezu, yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ihita itwara Igikombe cya Shampiyona
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza