Ubutumwa bwo kuri WhatsApp bwanditswe n’umwe mu baganga b’abagore bari mu ikipe yavuraga umunyabigwi w’umupira w’amaguru Diego Armando Maradona, bwagaragaje ko yaryamanye na we mbere y’uko apfa.
Muri Werurwe ni bwo hatangiye urubanza ruzamara amezi atanu, ruregwamo abantu barindwi bari bagize ikipe y’abaganga yitaga kuri Maradona wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1986, aho bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Veronica Ojeda wabyaranye na Maradona, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 uyu munyabigwi yise Benji, yashyize mu itangazamakuru ubutumwa bugaragaza ko umwe mu baganga bavuraga uwari umukunzi we, Agustina Cosachov, yandikiranye n’uwo bakoranaga avuga ko yaryamanye na Maradona.
Muri ubwo butumwa, inzobere mu kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge Carlos Diaz yanditse kuri WhatsApp ati “Waryamye n’uriya mugabo ubyibushye wa ndaya we!”, byatumye mugenzi we, Agustina Cosachov asubiza ati “Hahaha. Yego, ubuvuzi ni ubuvuzi, buri wese agira tekinike ye!”
Cosachov wabanje kuvuga ko nta mubona wihariye yagiranye na Maradona, yashimangiye ko ubutumwa bwa WhatsApp bwumviswe nabi, ndetse atari kuryamana n’umurwayi nk’uko bigaragara mu gisubizo yatanze ku rubuga rwa Instagram.
Uyu mugore ari mu bashinjwa kugira uruhare mu guhagarara k’umutima kwateje urupfu rwa Maradona ku wa 25 Ugushyingo 2020, ndetse ashobora gufungwa imyaka 25 mu gihe yaba ahamijwe icyo cyaha.
Mu butuma yashyize kuri Instagram, yagize ati “Sinkunda kwandika ku karubanda, ariko kuri iyi nshuro mpatirijwe gushyira hanze umucyo kubera igihuha gikomeje gukwirakwizwa kandi kiratera ububabare njye ubwanjye n’umuryango wanjye, isura y’umwuga wanjye ndetse n’iya Diego Armando Maradona.”
Yakomeje agira ati “Ibivugwa ko naryamanye n’umurwayi navuraga si byo kandi ntibikwiye. Sinigeze ngirana, kandi sinzagirana umubano uwo ari wo wose n’umurwayi. Ntabwo ibyo bikora kuri Maradona gusa, ahubwo ku buri wese mu barwayi mvura kandi nubaha cyane.”
“Ikiganiro cya WhatsApp kiri gukwirakwiza cyafashwe nabi kandi cyari ibanga hagati yanjye n’umuntu dukorana ku buryo kitari gikwiye kujya hanze ngo gifatwe uko kitameze.”
Cosachov yashimangiye ko “icy’ingenzi abantu bakwiye kumenya ni uko cyari ikiganiro utaha agaciro hagati y’abantu bakorana.”
Uyu muganga yemeye ko ubwo butumwa bwa WhatsApp bwanditse mu Ugushyingo 2020, mbere gato y’uko Maradona apfira mu rugo rwe muri Tigre, hafi y’i Buenos Aires, aho yavugirirwaga n’abaganga batandukanye nyuma yo kubagwa imitsi yo mu bwonko.
Yavuze ko igisubizo cye cyarimo urwenya aho cyatewe n’igitutu yari amaze ashyirwaho mu itangazamakuru, bavuga ko ari “umugore mushya mu buzima bwa Diego Maradona”.
Uku kwemera no guhakana gukorana imibonano mpuzabitsina na Maradona kwa Cosachov, ni ingingo nshya yabonetse mu rubanza rwatangiye ku wa 11 Werurwe 2025.
Urukiko rw’i Buenos Aires ruri kuburanisha abantu barindwi mu munani bavuraga Maradona.
Ababurana ni Leopoldo Luque wari umuganga wa Maradona; umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe, Agustina Cosachov; inzobere mu kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge Carlos Diaz, abaganga Nancy Forlini na Pedro Pablo Di Spagna ndetse n’abaforomo Mariano Perroni na Ricardo Almiron.
Undi muforomokazi, Gisela Dahiana Madrid, we yasabye kuburana ukwe.
Mu kwezi gushize, abacamanza basabye ko uwari umurinzi wa Maradona, Julio Cesar Coria, atabwa muri yombi ndetse ubwo yitabaga urukiko nyuma yasohowe yambaye amapingu, ashingwa gutanga ubuhamya butari bwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!